Home Read Content

Nyamasheke-Nyabitekeri:Abakobwa bagumiwe biruka inyuma y'abasore babahonga amafaranga ngo babarongore bahumurijwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Mu murenge wa Nyabitekeri,ho mu karere ka Nyamasheke ,mu ntara y'uburengerazuba ,hadutse umuco mubi w'abasore baka amafaranga abakobwa kugirango babarongore, ubuyobozi buvuga ko umusore uzongera kwaka aya mafaranga umukobwa akamenyekana azabihanirwa.

Nyamasheke-Nyabitekeri:Abakobwa bagumiwe biruka inyuma y'abasore babahonga amafaranga ngo babarongore bahumurijwe

Mu majwi y'ababyeyi yuje agahinda yumvikanye kuri Tv1,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21/5/2020, yumvikanisha agahinda bafite baterwa nuko abana babo babakobwa badafite amafaranga yo guhonga umusore ngo amurongore baheze mu ngo (Bagumiwe), bizwi nko guhera ku ishyiga ,ijambo rimenyerewe mu muco nyarwanda, bizwi ko umukobwa wabuze umugabo bavuga ko yaheze ku ishyiga. 

Umuyobozi bw'umurenge wa Nyabitekeri  bwihanangirije abasore bo muri Kano gace, baravuga ko umusore uzongera guhoza kunyeke umukobwa amwaka amafaranga ngo babane akamenyekana azashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) akabihanirwa kuko urukundo rutagurwa kandi bitari n'umuco w'u Rwanda. Ibi ariko bamwe mu banyamategeko bavuga ko nta tegeko rihari rihana umusore w'umvikanye n'umukobwa akamuha amafaranga bagirango bategure ubukwe, izi mpaka zabaye urudaca muri Kano gace kuko abanyamadini nabo bafashe umwanzuro ko batazigera basezeranya abageni bagaragayeho iki kibazo. Ababyeyi ariko bakomeza kugaragaza impungenge ko nta ngikozwe abakobwa babo badafite amafaranga yo guhonga umusore, bakomeje kubyarira iwabo, n'ikibazo basaba inzego z'ubuyobozi kubikoraho ngo bicike. 

0