Home Read Content

Kamonyi: Biracyekwa ko ingona yamize umusaza wiyahuye muri Nyabarongo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 4 Month(s) ago

Umuza witwa Harerimana Innocent, yiyahuye mu mugezi wa Nyabarongo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21/5/2020 aburirwa irengero.biracyekwa ko ingona yamumize kuko umurambo we waburiwe irengero.

Kamonyi: Biracyekwa ko ingona yamize umusaza wiyahuye muri Nyabarongo

Abarobyi nibo bamubonye bwa mbere, babwiye hanga.rw ko hari ku isaha ya saa kumi nimwe za mugitondo, baravuga ko babonye yinaze mu mugezi ubundi baratabaza, haza abandi kubafasha kumushakisha ariko ntibyakunda kuko bahise babona ingona bava mu mazi.

Yaratuye mu mudugudu wa Masaka, aza kwiyahurira mu mudugudu wa Taba ,akagari ka Masaka,umurenge wa Rugarika akarere ka Kamonyi. Abavuganye na hanga.rw nka Ndacyayisenga na Emmanuel bavuze ko bacyeka ko yiyahuye kubera gutotezwa n'umugore we afatanyije n'abana babo, kuko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.

Kayitesi Alice, umuyobozi w'akarere ka Kamonyi yabwiye hanga.rw ko aya makuru ajyanye n'umuntu wiyahuye bayabonye ariko ibyo kuba yariwe n'ingona atabihamya. 

Inkuru ubwo twayiteguraga kugeza ubwo isohotse abaturage bari ku mpera z'umugezi bategereje ko babona umurambo w'uyu musaza  bacyeka ko ingona yamwibiranye mu mazi ishobora kumuruka.