Home Read Content

Bamwe mubagororwa bafunguwe bahawe imbabazi bafite ikibazo cyo kugera mu miryango yabo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Bamwe mubagororwa bafunguwe bahawe imbabazi n'umukuru w'igihugu, n'abandi bafunguwe by'agateganyo baravuga ko bahuye n'ikibazo cyo kugera mu miryango yabo. Kuko ingendo hagati y'intara ku yindi ndetse n'umujyi wa Kigali zitemewe kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mubagororwa bafunguwe bahawe imbabazi bafite ikibazo cyo kugera mu miryango yabo

Ejo hashize tariki ya 20/5/2020,Gereza ya Nyarugenge, iherereye mu murenge wa Mageragere yashyize mubikorwa icyemezo cy'inama y'abaministiri ifungura abagororwa basaga 400, bamwe muri bo babwiye hanga.rw ko bishimye kandi bashimira n'umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame ubabariye ko bagiye mu miryango yabo gukora neza bakiteza imbere birinda ibyaha.

Nyuma yaho bafunguriwe bamwe bagiye muri gare ya Nyabugogo gushaka imodoka ziberekeza mu ntara ngo basubire mu miryango yabo basanga ingendo zitemewe, Iki kibazo bahuye nacyo barimo gusaba ko bikunze gereza bari bafungiyemo zabafasha kubageza mu miryango. Iki cyifuzo cyabo hanga.rw  yavuganye na Hillary Sengabo, umuvugizi w'amagereza mu Rwanda, avuga ko bitashoboka, ati:''Buriya twe serivise dutanga ntabwo zirenga gereza, icyo twababwira nuko bakwifashisha icyangombwa twabahaye kibafungura, bajye mu nzego z'ibanze cyangwa Polisi bacyerekane barafashwa nk'abandi bantu bafite ibibazo byihariye leta irimo gufasha bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus". Yakomeje avuga ko kuba bafunguwe batakiri mushingano za gereza, ati:''Ubu bafunguwe gereza ntabwo tukibafiteho ububasha, imodokaza zacu zitwara abagororwa kandi bo ntabwo tukibabara nkabo, begere ubuyobozi basabe ubufasha''.

Kuwa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika nibwo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

0