Home Read Content

Ushyizwe mukato ka Coronavirus agiye kujya yishyura bimwe mubimugendaho

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Minisitiri Ngamije yavuze ko Covid-19 ari indwara nk’izindi bityo ko abantu bagomba kugira uruhare mu bibatangwaho mu gihe bashyizwe mu kato.

Ushyizwe mukato ka Coronavirus agiye kujya yishyura bimwe mubimugendaho

Ati:Umurwayi bimwe Leta yamukoreraga na we abigiremo uruhare, kuko mu ntangiriro abantu bacumbikirwaga, bakagabururwa, bakavurwa kugeza basuzumwe bagasanga uburwayi bwarabashizemo bagataha”.

Umuntu agomba ngo kumenya ko azagira uruhare mu bimutangwaho bityo akore urugendo abizi ko agomba kwirinda. 

Icyo umurwayi tazishyura n'amafaranga y’umuganga n’abaforomo n’imiti, ariko amafunguro n’icumbi agomba kumenya ko agiye kujya abyishyura.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko kuba ingamba zari zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zigenda zoroshywa bitavuze ko cyarangiye, ahubwo ngo ni uko kugikurikirana bigenda neza kuko itsinda ry’abanduye rizwi ndetse ko n’abagenda bandura ahanini aho bandurira hazwi.

Tubibutse ko, ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020, aho yasobanuraga bimwe mu byemezo byafashwe n’inama y’Abaminisitiri, cyane ibijyanye no guhangana na Covid-19 mu Rwanda.

0