Home Read Content

Chine:Umutingito wahitanye abantu 4 abandi 23 barakomereka

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Umutingito udasanzwe wahitanye abantu bane abandi 23 barakomereka mu majypefo y’Ubushinwa.

Chine:Umutingito wahitanye abantu 4 abandi 23 barakomereka

Inzego z’ubutabazi ziracyashakisha ababuriwe irengero.

Abahanga mu byerekeye imitingito mu kigo cy’Ubushinwa gishinzwe ubumenyi bw’isi n’indi mibumbe yo mu isi, baravuga ko uyu mushitsi wapimaga 5.0 ku gipimo mpuzamahanga kigaragaza ingufu z’umushitsi kizwi nka Richter Scale.

Uwo mutingito wabaye mu gace ka Qiaojia kari mu ntara ya Yunnan mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Ibiro ntaramakuru by’icyo gihugu Xhinua byatangaje kuri uyu wa kabiri ko ubutegetsi bwohereje amatsinda y’abatabazi harimo n’abazimya umuriro mu migi 16 mu bikorwa by’ubutabazi.

Igihugu cy’Ubushinwa gikunze kwibasirwa n’imitingito cyane cyane mu karere k’imisozi ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Mu mwaka wa 2008, umutingito wabaye mu ntara ya Sichuan wahitanye abagera ku 90,000.

VOA

0