Home Read Content

Akarere ka Nyarugenge ku isonga gukoresha neza ingengo y'imari ya leta n'umubare muke w'amakosa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi y’umwaka wa 2019 kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020. Mu bigo n’imishinga byagenzuwe 165 harimo n’uturere 28.

Akarere ka Nyarugenge ku isonga gukoresha neza ingengo y'imari ya leta n'umubare muke w'amakosa

Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’imari (Financial audit), aho bareba uko amafaranga yinjizwa kandi agasohorwa ku mpamvu iteganijwe kandi ku gihe cyagenwe.

Ubugenzuzi bw’amabwiriza (Compliance audit, aharebwa niba ikoresha ry’umutungo ryubahiriza amahame n’amabwiriza; hatabayemo kwangiza cyangwa kutabyaza umusaruro ibikorwa biriho.

Iyi ngingo niyo tugiye kubagezaho, turebera hamwe uko uturere twabyitwayemo muri rusange, ariko mu gihe cya vuba tuzagenda tubabwira akarere ku kandi n’amakosa gafite mu micungire y’ibya rubanda.

Ubu bugenzuzi bwarebaga umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, warangiye tariki 30 Kamena 2019. Bwakozwe muri Gicurasi 2019 kugeza muri Mata 2020.

Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; Amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije; amafaranga yasesaguwe; amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya  yiyongereye ku miliyari eshatu. Yabaye  miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018.

Urukurikirane rw’uturere mu makosa

Nubwo uturere twinshi twabonetsemo amakosa, hari n’utwagerageje; cyane ko hari ibigo nabyo bica agahigo mu bihe byose nka WASAC ifite amakosa 56, REB amakosa 41 na RAB 40. Ibi bigo ntibisiba kuvugwa haba mu itangazamakuru, ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ndetse na Komisiyo y’inteko ishinzwe umutungo wa Leta PAC. Uturere tubiri tutagenzuwe n Kicukiro na Rutsiro gusa.

Uturere twa  mbere mu makosa ni Karongi, Ngororero, Bugesera, Gatsibo, Nyaruguru na Kirehe.

Utwagaragayemo amakosa make ni Nyarugenge, Rwamagana, Nyamasheke, Nyagatare, Muhanga na Gicumbi.

Umubare w’amakosa kuri buri karere

1.Karongi 36

2.Ngororero 32

3.Bugesera 27

4.Gatsibo 21

5.Nyaruguru na Kirehe 2

7.Musanze 18

8.Gakenke 17

9.Huye 16

10.Nyamagabe 16

11.Rubavu na Nyabihu 15

13.Gisagara na Kamonyi 13

15.Gasabo na Burera 12

17.Nyanza na Rulindo 11

19.Kayonza, Ruhango na Rusizi 10

22.Ngoma 9

23.Gicumbi, Rwamagana, Nyagatare, Nyamasheke na Muhanga 8

28.Nyarugenge 6

0