Home Read Content

Rubavu:Bahangayikishijwe n'amarushwana y'umupira w'amagaru ahuza urubyiruko mu kibuga mpuzamahanga

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Ikibuga cy’umupira w’amaguru cyitwa ‘Mpuzamahanga’ giherereye mu karere ka Rubavu gikomeje kuberamo imikino ihuza urubyiruko n’abaturiye utugari nka Byahi, Buhaza na Rukoko, mu buryo butemewe kuko ibikorwa by'imikino mu Rwanda byahagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Rubavu:Bahangayikishijwe n'amarushwana y'umupira w'amagaru ahuza urubyiruko mu kibuga mpuzamahanga

Ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2020, ni bwo ahasanzwe hari ikibuga cyiswe ‘mpuzamahanga’. habereye amarushwana y'umupira w'amaguru yahuje urubyiruko. 

Abaturage bavuga ko barambiwe imikino ikomeje kubera kuri iki kibuga igahuza urubyiruko cyane cyane, igahuruza n’imbaga y’abafana. Umwe mu baturage utarifuje  gufatwa amajwi n’amazina, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kitaziye bamwe ngo abandi kibasige ku buryo ahandi bahagarika imikino ahandi bakina.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’Umudugudu wa Rebero iki kibuga giherereyemo, Hategekimana Anastasie arasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kubaha izindi mbaraga zibafasha kurwanya iki kibazo cy’abaturage baza gukinira ku kibuga kiri mu mudugudu we.

Yavuze ko gukora ibintu bihuza imbaga y’abantu benshi bitemewe, bityo asaba ko bishobotse iki kibuga cyafungwa ariko abantu bakareka kwitwara uko babonye nk'abatazi ikibazo u Rwanda n’isi bihanganye nacyo. 

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique,yemereye ko agiye gufatanya n'umukuru w’umudugudu wa Rebero gushyiramo imbaraga haba mu kwigisha no gushyira umutekano kuri icyo kibuga gikomeje guhuza amakipe atandukanye n’imbaga y’abafana.

Ntagikozwe, abatuye Rubavu byaba byoroshye kwandura no kwanduzanya coronavirus.