Home Read Content

Dore uko Kabuga Felicien yitabye Ubushinjacyaha arinzwe bikomeye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Kabuga Félicien ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo ahatwe ibibazo, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Dore uko Kabuga Felicien yitabye Ubushinjacyaha arinzwe bikomeye

Uyu mugabo wari umaze imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera, yajyanywe yagiye imbere y’Ubushinjacyaha ari mu modoka ya Renault yari iherekejwe n’indi ya Gendarmerie y’u Bufaransa, imbere hari na moto zicunze umutekano.

Kuri gahunda niko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri yitaba Umushinjacyaha wa Paris, akabazwa mbere yo koherezwa mu Rukiko rwa Paris.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.