Home Read Content

Rusizi:Umwana yapfuye yiyahuje ikiziriko cy'ihene yigana Filime yakundaga kureba

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 witwaga Kwizera Alfred, wigaga mu wa 6 ku ishuri ribanza ry’uruganda rwa CIMERWA ryitwa l’Educateur mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, yapfuye yiyahuje ikiziriko cy’ihene, bikekwa ko yiganaga filime yakundaga kureba.

Rusizi:Umwana yapfuye yiyahuje ikiziriko cy'ihene yigana Filime yakundaga kureba

Ibi byemejwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara,umurenge wa Muganza, Ntawukimara Samson, ngo yakinaga n’abandi bana mu ma saa yine n’igice y’igitondo ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi, umwana ngo yinjira mu cyumba cy’ibintu mu nzu asohokana ikiziriko cy’ihene cyari gihari aba aricyo yiyahuza. 

Yahise akijyana mu gikoni barimo bubaka, azamukira ku mbaho zihari, akizirika ku giti cy’umutambiko gihari yimanikamo,abana bakinaga basazwe arimo atera imigeri babibwira nyirakuru ,aje kureba asanga umwana yimanitse muri icyo kiziriko agiye gushiramo umwuka.

Uyu mukecuru yahise atabaza abaturanyi baraza bamumanurana ku kiziriko ariko bageze kwa muganga yemeza ko yarangije gushiramo umwuka. 

0