Home Read Content

BUGESERA-GASHORA: Abahinga umuceli barataka igihombo cya miliyoni zisaga 700 Rwf

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Abahinzi b’umuceli mu gishanga cya Gashora mu karere ka Bugesera, barataka igihombo bavuga ko batejwe no kuba iki gishanga cyararengewe n’amazi kugeza ubwo gihunduka nk’ikiyaga, bagasaba ko minisiteri y’ubuhinzi yabihutishiriza gahunda yo kwishyurwa umusaruro wabo kuko bari bafite ubwishingizi.

BUGESERA-GASHORA: Abahinga umuceli barataka igihombo cya miliyoni zisaga 700 Rwf

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda kizeza aba bahinzi ko kigiye kwihutisha ubwo buryo ariko kikabasaba ko na bo bajya bagira uruhare mu gutunganya iki gishanga kugira ngo barusheho kubungabunga umusaruro wabo.


Umwuzure wateye iki gishanga waturutse ku kuzura k’umugezi wa Akagera unyura hafi yacyo, bituma umuceli uri ku buso bwa Hegitari zisaga 130 w’abahinzi 1183 bibumbiye muri koperative KODUMUGA wose uhinduka ikiyaga. Barataka igihombo cya miliyoni zisaga 746 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ngo gishobora gutuma bisubirira guhinga imusozi niba nta gikozwe.

Abahinzi bibumbiye muri iyi koperative bari banafite ubwishingizi barasaba ko gahunda yo kubishyura yakwihutishwa kugira ngo imvura nicisha make bazihutire gutunganya imirima yabo, icyifuzo bahurizaho na perezida w’iyi koperative HAVUGIMANA Simon gusa we akongera gusaba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kubatunganyiriza igishanga.

Aba bahinzi kandi barasaba ko banahabwa ifumbire n’imbuto kugira ngo batazongera guhinguka mu mabanki baka inguzanyo mu gihe n’izindi batararangiza kuzishyura.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyizeza aba bahinzi ko bazahabwa ifumbire n’imbuto ku buntu ndetse ikigo ahagarariye kikizeza kuzakora ubuvugizi mu kwihutisha kwishyurwa kwabo. Umuyobozi mukuru wa RAB Dr Patrick KARANGWA yongera kwibutsa abahinga mu bishanga ko bakwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.

Ikibazo cy’imyuzure yibasiye ibishanga bihingwamo umuceli, si umwihariko w’aha i Gashora kuko n’ibindi bishanga biri muri aka karere nk’icya Musenyi, na Mwogo na byo ababihinzemo barataka igihombo nubwo abenshi muri bo bafite ubwishingizi. Gusa kuba umuhinzi afite ubwishingizi ku rundi ruhande ntibisobanuye ko ari bwo ahingira ibisobanuye undi mukoro mu bijyanye no gutunganya ibishanga ku nzego n’abahinzi bireba.

0