Home Read Content

Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri w’itangazamakuru yitabye Imana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri w’itangazamakuru ndetse akaba n’Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za Kaminuza, yitabye Imana ku myaka 70.

Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri w’itangazamakuru yitabye Imana

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003, Prof. Nkusi yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Prof. Nkusi yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo muri INATEK ubu wabaye UNIK hagati ya 2009 na 2011.

Yavuye muri INATEK ahita yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize.

0