Home Read Content

Jeannot Witakenge wakiniye akanatoza Rayon Sports yitabye Imana mu bitaro bya Bukavu

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Year(s) ago

Jeannot Witakenge wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports akanayibera umutoza wungirije yitabye Imana azize kanseri y’igifu.

Jeannot Witakenge wakiniye akanatoza Rayon Sports yitabye Imana  mu bitaro bya Bukavu

Uyu mugabo w’imyaka 40 yitabye Imana ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, akaba yaguye mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) aho yari arwariye kuva tariki ya 11 Mata 2020.

Umwe mu nshuti za hafi za Jeannot Witakenge, Mbusa Kombi Billy yavuze ko ayo makuru ari yo ko yitabye Imana.

Yagize ati“ni byo, ayo makuru nanjye nyamenye muri iki gitondo ariko Jeannot yitabye Imana ku mugoroba w’ejo, n’abaganga barabibonaga ko atazakira byari ukumuha icyizere gusa.”

Muri Nyakanga 2019, uyu mugabo yaje kugira ikibazo mu nda ajya kwa muganga basanga afite ikibazo mu gifu, abaganga bategetse ko agomba kubagwa.

Yamaze iminsi arwariye mu bitaro bya Bukavu nyuma aza koroherwa asubira mu rugo iwe muri DR Congo.

Tarki ya 11 Mata 2020 yongeye kuremba ahita atwarwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari n’aho yari arwariye kugeza ku munsi w’ejo yitaba Imana. Ku wa 17 Mata 2020 byavuzwe ko yitabye Imana ariko bikaza kugaragara ko ari ukubeshya.

Jeannot Witakenge yakiniye Rayon Sports maze muri 2017 aza kuyibera umutoza wungirije, batandukanye muri 2018, ntiyongeye kugaragara cyane, byavugwaga ko yahise yisubirira iwabo muri DR Congo.

Uretse Rayon Sports, Jeannot Witakenge yakiniye amakipe arimo APR FC, St Eloi Lupopo yo muri DR C na Interr Stars yo mu Burundi.