Home Read Content

Umuhanzi Eddy Kenzo aravuga ko Coronavirus imuteye ubukene bukabije ari kwaka ubufasha bw'amafaranga abafana be

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Year(s) ago

Icyorezo cya Coronavirusi gikomeje guteza ibibazo bikomeye kuri iyi minsi birimo cyane ubukene bukabije mu batuye isi. Iki kibazo cy'ubukene gikomeje no kwigaragaza no mu ruhando rwa muzika aho abahanzi bamwe na bamwe batari barizigamiye ku makonti yabo,ubu bari mu bibazo bikomeye by'ubukene.

Umuhanzi Eddy Kenzo aravuga ko Coronavirus imuteye ubukene bukabije  ari kwaka ubufasha bw'amafaranga abafana be

Umuhanzi Edrisa Musuuza Uzwi ku mazina ya Eddy kenzo wo mu gihugu cya Uganda arimo gukubitikira mu Gihugu cya Cote d'ivoire aho ubukene bumubere nabi akaba ari kwaka ubufasha ndetse yemeye kugwatiriza n'imodoka ye. Ibi bintu byo gukena no kutabaho neza nkuko abyifuza mu gihugu arimo ni si ibintu abantu bahimba ngo bamusebye aho ni ibintu ubwe yivugira kenshi akoresheje imbuga nkoranyambaga ze.

Eddy kenzo uri kwaka ubufasha bw'amafaranga.

Ibyo kuba atabayeho neza ndetse afite n'impungenge zo kuzarushaho kuba nabi mu minsi iraza, byagaragaye uyu munsi ubwo Perezida Museveni w'igihugu cya Uganda Eddy kenzo avukamo, yongereye  iminsi 21 ku baturage yo gukomeza kuguma mu rugo bivuze ko n'ingamba yo kutemerera indege kuza mu gihugu yagumyeho ibintu byahise bimara ikizere cyose cya Eddy kenzo cyo kugaruka mu gihugu cye muri uku kwezi.

Eddy Kenzo akimara kubimenya,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze kuri facebook, nuko yandikaho amagambo yuzuyemo gusaba abakunzi be ko ababa babyifuza bamwoherereza amafaranga babinyujije mu buryo bwa Western Union ,ko azayabishyura ko afite imodoka azahita ayigurisha(Yemeye kuyitangamo ingwate).

Eddy kenzo mu minsi ishize nibwo yagaragaye ari mu bitaro byo mu gihugu aherereyemo ,benshi batangira guhwihwisa ko ashobora kuba yaranduye coronavirus ariko we aza kubyamaganira kure avuga ko yari arwaye ibibyimba byoroheje.

0