Home Read Content

Itondere gushyira umubare w'ibanga muri telefoni ya Mobile Money hari ubigusabye-RIB irababurira ko hadutse abatekamutwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kubufatanye n'ikigo ngenzura mikorere (RURA), barahamagarira abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe bari mu ngo birinda Coronavirus ko badutse abatekamutwe biba bakoresheje ikoranabuhanga.

Itondere gushyira umubare w'ibanga muri telefoni ya Mobile Money hari ubigusabye-RIB irababurira ko hadutse abatekamutwe

Iri tangazo RIB irisohoye nyuma yaho bigaragaye ko hadutse abatekamutwe barimo guhamagara abantu biyita ko ari abakozi ba sosiyeti z'itumanaho zikorera hano mu Rwanda, barimo guhamagara abantu bababeshya ko ari abakozi ku kicaro gikuru,aho bababwira ko konti zabo zagize ikibazo bakwinjizamo umubare w'ibanga bakeraba ko amafaranga yabo akiriho. 

Ikindi bavuga nuko bakwirinda ababahamagara nk'ishuti babasaba kubohereza amafaranga hakorejejwe Mobile Money kuko byagaragaye ko hari abatekamutwe barimo kubyihisha inyuma bakabeshya bagatwara amafaranga yabo.

RIB isaba buri wese kuba maso yirinda gusubiza ubutumwa yoherejwe kuri telefoni, ubaye ubushidikanyaho wahamagara numero zashyizweho 166 ugahabwa ubufasha.