Home Read Content

Kigali:Bizimana Venuste yiyemeje kwitangira abari mu ngo abazanira ibyo kurya

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuyobozi w'imwe mu makoperative y'abamotari mu Rwanda, ikorera mu mujyi wa Kigali,avuga ko yiyemeje kwitangira abantu bari mu ngo abazanira ibyo kurya. Avuga ko yashyizeho uburyo abantu bose bifuza kumutuma guhaha ibyo kurya ku isoko yiteguye kubafasha.

Kigali:Bizimana Venuste yiyemeje kwitangira abari mu ngo abazanira ibyo kurya

Uyu muyobozi yabwiye hanga.rw ko ari umuyobozi w'abamotari muri koperative yitwa Kinyamacoop ikorera mu karere ka Gasabo. Avuga ko yiyemeje kwitangira abantu bari mu ngo cyane abari mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus aho agira, ati:''Muri Iki gihe turi ku rugamba rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho dusabwa kuguma mu ngo, Njyewe niyemeje gufasha abantu badafite uko bagera ku isoko mbagezaho ibyo kurya".Uyu mugabo avuga ko uwamukenera wese yamubona kuri numero zikurikira ''0788616362 na 07725670669 .

Dukomeze dufashanye kwirinda kandi tunarinda bagenzi bacu kwandura icyorezo cya Coronavirus tuguma mu rugo.