Home Read Content

Ruhango: Umwe mu bakozi b'akarere afunzwe azira kutubahiriza mabwiriza aherutse gutangwa yo kwirinda COVID-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, mu igenzura yakoze yasanze muri Hoteli abantu 10 barimo kunywa inzoga bicaranye batitaye ku mabwiriza aherutse gutangwa yo kwirinda Coronavirus (COVID-19). Harimo n'umukozi w'akarere ka Ruhango.

Ruhango: Umwe  mu bakozi b'akarere afunzwe azira kutubahiriza mabwiriza aherutse gutangwa yo kwirinda COVID-19

Habarurema avuga ko  mu bo bafashe harimo n’umukozi w’Akarere wagombaga kubera abandi urugero ariko akarenga kuri ariya mabwiriza yashyizweho kugira ngo arengere Abaturarwanda.

Ati “Abo bose uko ari cumi n’umwe bari mu maboko y’ubugenzacyaha i Nyamagana, nibasaba imbabazi bazacibwa amande barekurwe.”

Uyu muyobozi avuga ko mu bukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus  bamaze iminsi bakora, abatuye muri kariya karere benshi bamaze gusobanukirwa ingaruka z’iyi ndwara ndetse ko bari kubahiriza ingamba za Guverinoma.

Habarurema asaba abaturage  ko bakomeza kuguma mu ngo kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa.

0