Home Read Content

Rulindo:Abahinzi bakubise Igisasu isuka amahirwe nticyabaturikana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu murenge wa Ntarabana,Akagali ka Kiyanza mu mudugudu wa Kabilizi kuri uyu wa 28 Werurwe 2020 ,nibwo abantu bahingaga aho barimo gutera ishyamba, Imana yabakingiye ukuboko ikabarinda igisasu bari bakubise isuka kigacikamo kabiri ntikibaturikane.

Rulindo:Abahinzi bakubise  Igisasu isuka amahirwe nticyabaturikana

Ababibonye batangarije hanga.rw ko ari Imana yahabaye kuko nta numwe muribo wari uzi icyo aricyo ,ngo gusa bagikubise isuka babona havuyeho akantu kameze nk ‘agati karimo urudodo babona hacucumutse umwotsi mwinshi bahita bagira ubwoba barirukanka.

Ubwo Umunyamakuru wa hanga.rw yageraga ahari iki gisasu, yahasanze abantu bari hafi aho bagerageza gukumira abantu bashobora kuba habagera kugirango kitabangiza, ndetse hashyizwe n’ibimenyetso bituma umuntu wese uhageze abona ko hari ikintu kidasanzwe.

Ku bantu bakibonye bavuze ko kugirango bamenyeko ari igisasu ari umuntu wabaye umusirikare (Inkeragutabara) wababwiyeko ari igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade bita izi nshinwa (China Grenade),  ubuyobozi bwo muri kano gace bukaba bukomeza gushimira abaturage ko igihe babonye icyo batazi bagomba kujya bahita batanga amakuru mu rwego rw ‘umutekano wabo.