Home Read Content

Kigali: Wa mugabo yitwikiye mu nzu n’umwana we bitabye Imana bageze mu bitaro

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu masaha ya saa saba zo ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2020, nibwo hamenyekanye umugabo wo mu mudugudu wa Nyakariba, mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yitwikiye mu nzu hamwe n’umwana we w’imyaka itanu bakoresheje lisansi, bikaba bikekwa ko yari yasinze yananyweye ibiyobyabwenge.

Kigali: Wa mugabo yitwikiye mu nzu n’umwana we bitabye Imana bageze mu bitaro

Amakuru ageze kuri hanga.rw muri Iki gitondo ku wa Gatanu tariki ya 27/3/2020 nuko  uyu mwana yaje kwitaba imana aho yarimo avurirwa mu bitaro bya CHUK naho Umugabo nawe yaguye mubitabo bya Kacyiru. 

Umugore w'uyu mugabo yabwiye hanga.rw ko muri Iki gitondo avuye kwa muganga umugabo we n'umwana yitabye Imana, ati:''Ubu ndi kujya mu rugo gutegura uko twashyingura umwana wanjye n'umugabo bitabye Imana aho barimo bavurirwa kwa Muganga''. 

Gitifu w'umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence umunsi w'ejo yadutangarije ko uwo mugabo witwa Jean Marie Vianney, yari amaze iminsi itatu atabana n’umugore we kuko yari yaramuhunze kuko yamuhohoteraga.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uwo mugabo bikekwa ko yabanje kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge mbere yo kwitwikira mu nzu kuko banasanze hari amacupa menshi y’inzoga ari mu rugo bigaragara ko yabanje kuzinywa, kandi n’umugore we akaba avuga ko yahunze umugabo we yaramujujubije kuko yanywaga n’urumogi.

0