Home Read Content

Icyahoze ari Amayaga batewe ubwoba n'ibyumweru 2 bazabamo birinda Coronavirus badafite amazi mu ngo amatiyo yapfumutse bifuza ko yasanwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abatuye mu mirenge wa Ya Kinazi, Ntongwe na Mbuye mucyahoze ari amayaga mu karere ka Ruhango, bari kuvuga ko icyumweru gishize nta mazi meza bafite mu ngo zabo. Amatiyo yapfumutse abura gisana.

Icyahoze ari Amayaga batewe ubwoba n'ibyumweru 2 bazabamo birinda Coronavirus badafite amazi mu ngo  amatiyo yapfumutse bifuza ko yasanwa

Aba baturage babwiye hanga.rw, ko hari amatiyo y'umuyoboro munini ugemura amazi uyavanye aho bita Shyongwe yapfumukiye ahitwa Mukabibya bituma Robine zose zibura amazi. Ati:''Ubu ijerekani y'amazi y'igishanga turimo kuyigura amafaranga maganatanu, iyo tugize imana imvura ikagwa tureka ku nzu yaba make tugakoresha nayo mu mugende ''. Babwiye hanga.rw ko kubera ko batemewe kuva mu ngo no gutembera ,iyo babajije ubuyobozi bw'umudugudu bubegereye bubabwira ko bihangane kuko imirimo yahagaritswe nta gikorwa cyemewe gukora gihuza abantu.

Barimo gutakambira inzego zitandukanye z'ubuyobozi ngo bafashwe ayo matiyo yangiritse asanwe kuko ibyumweru bibiri bari mu ngo nta mazi bafite byabagora kwirinda Coronavirus. 

Rusiribana J. M. V visi Meya w'akarere ka Ruhango ku murongo wa Telefoni yabwiye hanga.rw Iki kibazo cy'amatiyo yapfumutse bakizi, ati:''Icyo kibazo turakizi, imvura yaguye ari nyinshi yatwaye amatiyo mu gishanga cyaho bita Mukabibya ,kuko ahenze cyane bigomba kuyatumiza hanze byatumye bitinda kuyasana , gusa Twaganiriye na Wasac iyafite muri Sitoke ubu turimo kuyasana ''.

Ibyo abaturage babwiwe ko imirimo yo kuyasana yahagaze kubera Coronavirus ari ibihuha, ati:''Ibyo bavuga n'ibihuha fata ibyo nkubwiye ,ejo baratangira kuvoma''. 

Akarere ka Ruhango  gatuwe n’abaturage 319,885, bari mu ngo 60809, barimo abagabo 152075 n’abagore 167810.  Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8 ni ukuvuga  abaturage 510 kuri km2   Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango  bushingiye ahanini ku buhinzi, ubworozi.

Abaturage bavuga ko ntagikozwe bashobora kwandura indwara z'iterwa n'amazi mabi bari kuvoma mu bishanga nayo bateze mu muhanda y'imvura doreko icyumweru kirenze ariyo bakoresha. Ngo no kwirinda coronavirus bibagora kuko bakaraba amazi adasukuye mu ntoki.