Home Read Content

Rwanda: Dukwiye gutanga amaturo mu gihe tutari kujya gusenga?

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu Rwanda virus ya Covid-19 yatumye leta ifata ingamba zo guhagarika amahuriro y'abasenga, amadini amwe yagiye asaba abayoboke bayo gukomeza gutanga amaturo n'icya cumi bababwira n'uburyo bwo kuyabagezaho, ingingo itavugwaho rumwe.

Rwanda: Dukwiye gutanga amaturo mu gihe tutari kujya gusenga?

Mu Rwanda, ubu abantu ntibemerewe kuva mu ngo zabo mu gihe cy'ibyumweru bibiri, kereka abagiye guhaha, kwivuza cyangwa gutanga serivisi za ngombwa.

Kuba hari amadini asaba abayoboke bayo gukomeza gutura no muri iki gihe bamwe babona bidakwiye, abandi bakabona nta gikwiye kubihagarika.

Jean Paul Musabyimana yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aho asengera mu itorero ADPR mu mujyi wa Kigali atanga amaturo n'icya cumi (1/10) buri gihe kandi nta kizamubuza gukomeza kubitanga n'ubu.

Ati: "Mu bihe bigoye nibwo ducyeneye kwigomwa kurushaho tugafasha amatorero yacu kubaho".

Ku rubuga rwa Twitter, Eduard Bamporiki umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko yanditse ku itangazo ry'itorero ADPR ko muri iyi minsi idasanzwe bakwiye gutekereza "uko abashumba batunga intama".

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yamwungangiye avuga ko muri ibi bihe amadini atari akwiye gushaka kubyungukiramo.

Utagize icyo yinjiza ntacyo asabwa

Pastori Claire Mukamusoni wo muri Revival Church mu Rwanda avuga ko muri ibi bihe abantu bari mu ngo birinda icyorezo hari bamwe basanzwe bahembwa ku kwezi umushara wabo utazahagarara.

Ati: "Kuri wa mushahara we rero nk'uko asanzwe atanga icya cumi [n'ubu] azagitanga kuko mu byago no mumakuba ntibivuga ko abantu batagandukira Imana".

Yongeraho ati: "Nanone umuntu atagize icyo yinjiza nta n'icyo asabwa, iyo utinjije nta ugusaba icya cumi cy'ibyo udafite, naho amaturo biterwa n'ibyo umuntu afite mu mutima we".

Madamu Mukamusoni avuga ko atemeranya n'abavuga ko abantu badakwiye gutanga amaturo cyangwa icya cumi kubera ibihe barimo ubu.

Pastoro Fanny Nyirishema wo mu itorero Gethsemane ministries i Kigali, avuga ko nubwo coronavirus ihangayikishije ngo ntibikuraho ko itorero rikomeza kubaho.

Avuga ko muri kimwe cya cumi gitangwa n'abayoboke ariho hava ibitunga pasitoro n'abakora imirimo y'itorero kuko ari cyo bahamagariwe.

Ati: "Ni ukuvuga ngo niba batariho baterana ntibikuraho ko itorero ririho rikora, kandi nubwo abantu bari gukorera mu rugo ukwezi nikugera bazahembwa".

Madamu Nyirishema avuga ko umukiristo nyawe atagombye kubwirizwa gutanga amaturo, ngo yagombye kuba azi neza ko gutanga amaturo ari inshingano ye kimwe no gutanga imisoro.

Nawe avuga ko amaturo areba abagize icyo babona, ko adasabwa abantu bari batunzwe no gusohoka bakajya gushaka ikibatunga ubu bitari gushobokera.

Ati: "Amatorero menshi nayo akenera guhemba abashumba, ababafasha, abadiyakoni, abazamu n'abandi. None ayo maturo nadaturwa abo bantu bo bazahembwa?"

Source:BBC