Home Read Content

Ingamba shya:Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho amabwiriza mashya kunganda muriki gihe cya Covid-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Nkuko tubikesha urukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda iradutangariza ko uhereye ejo inganda zikora ibintu bidafitanye isano nibikoresho bizaba byifashishwa muriki gihe cya Coronavirus zigomba nazo gufunga imiryango mugihe cy’ibyumweru bibiri(2)

Ingamba shya:Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho amabwiriza mashya kunganda muriki gihe cya Covid-19

Ibi byatangajwe nyuma yuko Minisitiri Soraya M. Hakuziyaremye atangarije kuri Radio Rwanda ko abifuzako ubukode kumazu bwakurwaho bitahita bikorwa ahubwo leta izareba icyakorwa igihe ibi byumweru bibiri byazaba birangiye hakarebwa icyakorwa kugirango ababagaho bakoze buri munsi cyangwa bishyuraga amazu harebwe icyo bafashwa kugirango ubuzima bwabo bukomeze nkuko bisanzwe.

Izi ngamba zose tubibutseko zikomeje gufatwa murwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus imaze gushegesha isi yose aho ubu abagera kubihumbi 375,000  bamaze kwandura iyi ndwara naho abagera kuri 16,100 bakaba bamaze gupfa bahitanwe nayo mugihe muri iyi mibare ubutariyane aribwo bufite benshi bapfuye kuko uyumunsi hapfuye 602 mugihe muri rusange ubutariyane bufitemo 6,077.

Minisiteri y’ubucuruzi ninganda ivugako inganda zidatunganya ibijyanye nibikoresho byibanze bizajya byifashishwa muriyi minsi zigomba gufungwa kandi izindi nganda nazo zizajya zitoranya abakozi bingenzi abaribo baza mukazi abandi bakomereze akazi kabo mungo.