Home Read Content

Natunguwe n'inkuru yanditswe itarimo ukuri-Mukandori Grace Gitifu wa Muhima

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhima, avuga ko yatunguwe n'uburyo hari inkuru yanditswe itarimo ukuri, iyo nkuru yavuga ko yasinyiye umugabo ibyangombwa ko ari ingaragu kandi yarashatse.

Natunguwe n'inkuru yanditswe itarimo ukuri-Mukandori Grace Gitifu wa Muhima

Umuturage witwa Mukantaganzwa Aloysie utuye mu mudugudu wa Kabaya Umurenge wa Nyarugunga Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, washakanye na Habarurema Theoneste ku’ itariki ya 21 Kamena 1991. ariko uyu mugabo ngo akaza kumuta mu ’ Inzu amutanye abana 8. ngo yatunguwe no kuba ari mu rugo, akabona abakozi ba banki yitwa Amasezerano Community Banking s.a baje guteza cyamunara inzu abanamo n’abana .

Avuga ko byarakozwe ku kagambane ka bamwe mu bakozi b’ amasezerano community banking kugirango batange ideni rya miriyoni umunani, bikorwa binyujijwe kuri Havugimana Jean Bosco wari usanzwe ari umukiriya wiyo banki.

Avuga ko Iyi cyamunara yaturutse ku manyanga yakozwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Madame Mukandori Grace , Ubwo yahaga HABARARUREMA Theoneste icyangombwa cyemeza ko ari ingaragu , kandi yarasezeranye imbere y’amategeko na Mukantaganzwa Aloysie , yarangiza ku kibona akagikoresha ubutekamutwe afatanyije na bamwe mu bakozi BANKI Nkuko byemezwa n’ uyu mugore we.

Nyuma yo kubona iyi nkuru hanga.rw twegereye   Mukandori uyobora Muhima tugamije kumenya ukuri, mu kiganiro na hanga.rw, yagize ati:''Natunguwe n'inkuru yanditswe itarimo ukuri,uwo mugabo uvugwa mu nkuru ko twamusinyiye ko ari ingarangu yubatse sibyo, mu nzego z'ibanze dusinya ibyangombwa tugendeye ku mategeko, ntabwo sisiteme dufite yatwereka ko ari ingaragu hanyuma njyewe mbihindure uko nishakiye". Uyu muyobozi avuga ko ibyakozwe byemewe n'amategeko, ati:''Uyu mugabo sinari muzi twamuhaye serivise nk'abandi baturage batugana, twamusabye kujya ku irembo atadekarara arabikora ,azana icyemezo ko ari ingarangu mu irangamimerere nabo bajya muri sisiteme basanga ari ingaragu, iyo birangiye barabizana nkabisinyaho". Yakomeje, agira ati:''Sibyo gusa, twanifashishije n'andi makuru yaho atuye mu kagari, dufite icyangombwa cy'akagari giherekejwe n'imikono y'abantu batatu na fotokopi z'irangamuntu zabo bemeza ko ari ingaragu, njye nk'umuyobozi ntabwo turi Imana ngo twerekwe ko yashatse, icyo nabonye nabagira n'inama bihutire gukosoza imyirondoro mu irangamimirere kuko sisiteme dukoreramo yerekana ko ari ingaragu ''.

Uyu muyobozi yasoje asaba abanyarwanda kujya bakurikirana amakuru cyane mu nzego z'ibanze, ahereye kuri iki kibazo hari n'abandi basezeranye kera muri sisiteme batarakosoza bakibarwa nk'ingaragu kandi babanye, iyo bigeze mu buyobozi hakurikizwa amategeko. 

Naho ibivugwa nta byinshi yigeze abivugaho, ati:''Iyo banki bavuga ko twafatanyije guteza cyamunara sinyizi, naho ikorera simpazi, n'uyu muturage twahuye yahawe serivise nk'abandi nawe sinarimuzi, ibivugwa nta kuri kurimo''.

Nkuko bigaragara mu nyandiko ibyakozwe n'ubuyibozi bigendeye ku mategeko ,uyu mudamu uvuga ko bari guteza cyamura inzu y'umuryango yakwitabaza inkiko akarega umugabo wajijishije inzego z'ubuyobozi nkana abeshya ko ari ingaragu kandi yari abizi neza ko yashatse.