Home Read Content

Nyarugenge:Abantu 8 batagira idini batawe muri yombi basengera mu rugo rw'umuturage

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abantu bagera ku 8 batawe muri yombi n'inzego z'ibanze bari mu gusengera mu rugo rw'umuturage, Bose bavuga ko batagira idini basengeramo ari abantu b'Imana.

Nyarugenge:Abantu 8 batagira idini batawe muri yombi basengera mu rugo rw'umuturage

Batawe muri bombi kuri Iki cyumweru tariki ya 22/3/2020 mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. 

Rutubuka Emmanuel, gitifu w'umurenge wa Kanyinya yabwiye hanga.rw ko abafashwe harimo umugore utwite, abagabo ndetse n'inkumi, ati:''Bafashwe bari mucyumba kimwe, niho bari birunze ubona ko hatisanzuye kuko nta mwuka winjiragamo ,harimo urwaye yakwanduza bose ''. Rutubuka yakomeje asaba abaturage kwitwararika no kumvira gahunda Leta yashyizeho ,asaba abaturage kuguma mu ngo birinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. 

Aba bose batawe muri yombi yashyikirijwe RIB station ya Kanyinya.