Home Read Content

Amajyaruguru:Bosenibamwe ntavuga rumwe n'umuvugizi wa Polisi kubacyekwaho magendu bafunze

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Umuyobozi w'ibigo ngororamucu mu Rwanda, arahakana ko nta tegeko rifunga umuntu wagaragayeho magendu mu kigo ngororamuco, umuvugizi wa Polisi we avuga ko bafungirwayo hagamijwe kwigishwa ububi bwa Magendu.

Amajyaruguru:Bosenibamwe ntavuga rumwe n'umuvugizi wa Polisi kubacyekwaho magendu bafunze

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11/3/2020 aho babazwaga ikibazo cy'abagabo babiri bamaze icyumweru bafungiye mu kigo ngororamuco cya Musanze, abo ni Nsengiyumva Callixtte na Shimiyimana Emmanuel bacyekwaho gukora ibikorwa bya Magendu ,Bosenibamwe Aime yabwiye hanga.rw ko itegeko rishyira umuntu mu kigo ngororamuco ryashyizweho na perezida wa Repulika kandi risobanutse, Ati:''Ibigo ngororamuco bigibwamo n'inzererezi n'abandi bafite imyitwarire mibi muri sosiyeti hagamijwe kubagorora''.  Akomeza agira ati:''Harubwo polisi ijya ituzanira abantu bakoze ibyaha ,icyo gihe tubasaba gukora igenzura abajyanwa mu nkiko bakavamo". Hanga.rw yamubajije abagabo bafungiyeyo bacyekwaho magendu atubwira ko bitemewe, tubaza polisi yabazanyeyo. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'amajyaruguru CIP Alex Rugigana kuri iki kibazo ,yavuze ko bafunzwe kubera itegeko, ati:''Nibyo koko bafungiye mu kigo ngororamuco, amategeko arabiteganya barimo kugororwa nibamara kumenya ubibi bwa magendu bazarekurwa, nka nyuma y'amezi atatu bashobora kurekurwa kuko bazaba barigishijwe ''. Akomeza agira, ati:''Bariya bagabo kimwe n'abandi bagenda imbere ya magendu batanga amakuru yaho polisi iri, rero bafatiwe muri Iki gikorwa bayoboye imodoka itwaye magendu y'inkweto amabaro umunani". Bosenibamwe avuga ko ibyo polisi itangaza ataribyo, yemera ko uwakoze icyaha agomba kujyanwa muri RIB agakorerwa dosiye akagihanirwa, aba bagabo avuga ko ataribyo ko bashyirwa mu kigo ngororamuco ,kuko harubwo bahashyirwa kandi barengana, ibyiza bashyikirizwa inkiko bakaburana harubwo baba abere. Gusa ntiyigeze yemeza icyo agiye gukora kuri iki kibazo.

Maniraguha Alphonse umuturage wahafi mu muryango w'abafunze, yabwiye hanga.rw ko bariya bafungiye mu kigo ngororamuco ndetse na Baziruwiha Jean Nep ufungiye kuri polisi barengana, ati:''Tumaze icyumweru tujya kuri polisi ya Musanze kureba Baziruwiha Nep wakoze impanuka bakatubwira ko ahari ariko bakanga ko duhura, ejo nibwo batubwiye ko ahari tuzamubona ari kuvuzwa yakoze impanuka apakiye magendu, n'ibintu byadutangaje kuko aho yakoreye impanuka imodoka ye barayitwaye ifungiye kuri polisi''. Uyu mugabo arasaba ko byibura yafashwa agahura n'umuntu we ufunze, ndetse nimba yarakoze n'icyaha akamushakira umwavoka. 

Hanga.rw twagerageze kenshi kuvugana na Goverineri Gatabazi J. M. V ntiyitaba, hagamijwe kumenya ukuri kubivugwa n'abaturage batakambira itangazamakuru basaba kurenganurwa. Dore ko bagaragaza ko bamurebye ntiyagira icyo abamarira.