Home Read Content

Rulindo: Abagabo babiri bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho ubujura

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Abagabo babiri bo mu murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bakoze tariki ya 2 Werurwe 2020, aho bivugwako bibye imyenda na Mudasobwa ngendanwa bya Mutuyimana Faradja na Byamungu Martin.

Rulindo: Abagabo babiri bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho ubujura

Abo bagabo ni Nizeyimana Claude na Ndayambaje Theogene bo mu kagari ka Kiyanza, umwe muri aba bagabo ubwo yafatwaga, yafatiwe mu isoko rya Remera y’abafongo ubwo yari yagiye gucuruza imyenda iba yarambaweho doreko aribyo asanzwe akora mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ku girango hamenyekaneko aba bagabo aribo baba baragize uruhare rwo kwiba muri izi ngo umwe muribo yasanzwe yambaye imyenda ya Byamungu Martin akaba ari naho bahereye batabwa muri yombi bagashyikirizwa inzego z’ubutabera kugirango bakurikiranweho iki cyaha cy’ubujura.

Mutuyimana Faradja akaba yatangarije hanga.rw ati “ ibintu nibwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494 “ n’aho Byamungu Martin we avugako yibwe ibifite agaciro k’ibihumbi 600 we yanibwe na Mudasobwa ngendanwa. 

Ku ruhande rw’abaturage batifujeko amazina yabo yashyirwa aha garagara bifujeko hagakwiye gushyirwaho ingamba zikumira abantu bakomeje kuzana imyenda igaragarako yambaweho kandi inashaje kuyicuruza mu bice byo mu byaro ,bavuga ko ibi bikumiriwe byatuma n’ubujura bwa hatoto na hato bwo mu ngo bwacogora.

Hari n’amakuru avugako imwe mu myenda icuruzwa muri ubu buryo ngo yaba itoragurwa mu kimoteri kijugunywamo imyanda giherereye mu karere ka Gasabo i Nduba, iy’indi ikibwa muri ubu buryo mu bice binyuranye byaba iby’icyaro cyangwa Kigali, ibyo kuba itoragurwa i Nduba ariko ntitubyemeza neza kuko turacyakomeza kubaza inzego zibishinzwe niba ahajugunywa imyanda ntaburinzi bwaba buhari kuburyo abantu bahavogera uko bishakiye.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Michelle yemereye Hanga.rw ko aba bantu babiri ko koko bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Murambi kuva Ku itariki ya 5 Werurwe.

Yanditswe na : Bucyibaruta Kabera Samson