Home Read Content

Live Nyabugogo:Abagenzi barimo gutabaza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Abagenzi bari muri Gare ya Nyabugogo, barimo gutabaza bavuga ko bameze isaha zirenga ebyiri barimo kunyagirirwa ku murongo bitewe nuko babuze imodoka zibatwara.

Live Nyabugogo:Abagenzi barimo gutabaza

Abari mu gare babwiye hanga.rw ko kuva iyi mvura yatangira kugwa kuri uyu mugoroba wo kucyumweru tariki ya 1/3/2020. Hashize isaha ebyiri banyagirirwa ku murongo. 

Uwitwa Zuma, yagize ati:''Tumaze isaha zirenga ebyiri tunyagirirwa ku murongo, bamwe nta mitaka dufite abandi twageze naho dukoramo imyenda turayikwikiriza, mudufashe mubwire RFTC, KBS, zidufashe bazane imodoka badukure muri iyi gare imvura iraturembereje ''. baravuga ko imodoka zabuze ari izijya Kimironko, Kagugu, Remera na Kacyiru. 

Barimo gutabaza ngo bafashe bave ku mirongo batahe mu ngo zabo. Iyi nkuru ubwo yasohokaha ku isaha ya saa yine z'ijoro (24h00 ) nta modoka yari bwaboneka. Ntagikozwe aba bagenzi bashobora kurara mu gare. 

Sosiyeti zitwara abagenzi hanga.rw twagerageje kubavugisha ntibyakunda . Turakomeza dukurikirane iyi nkuru.