Home Read Content

Ruhango:Ubuhamya bwa Mukamanzi uvuga ko ahuguzwa Imitungo kubera Umugabo we afite uburwayi bwo mu mutwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Umukecuru witwa Mukamazi Debora utuye mu mudugudu wa Buhanda, akagari ka Nyakoko umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango,yabwiye hanga.rw ko afite akarengane arimo gukorerwa nabo mu muryango yashatsemo, nyuma yaho babonye umugabo we afashwe n'uburwayi bwo mu mutwe.

Ruhango:Ubuhamya bwa Mukamanzi uvuga ko ahuguzwa Imitungo kubera Umugabo we afite uburwayi bwo mu mutwe

Yagize ati:''Umugabo wanjye yaje gufatwa n'uburwayi bwo mu mutwe, na mukuru we nawe aza gukurikiraho ndetse n'imfura yacu nuko bose n'abarwayi bo mu mutwe, nijye ndi kubavuza". Yakomeje agira, ati:''Abo mu muryango w'umugabo wanjye babonye yuko ntawandengera barandenga mu bunzi ko ntuye mu masambu y'umuryango, icyo gihe nabuze uko mbigenza nemera kugabana nabo, ariko ntibanyurwa n'ubu barimo gushaka n'inzu niyubakiye kera,ubu  inyanditseho n'umugabo wanjye "'. Uyu mukecuru yabwiye hanga.rw ko aba mukicuro cyambere cy'ubudehe, none inzu yubatse ahagiye gushyirwa ibikorwa remezo, abo baturanye bahawe ingurane we yarahasigaye, ati:''Inzu yanjye tugabana nabo mu muryango nashatsemo kera ntiyarimo, none babonye ubu haguzwe miliyoni 13 rwf nk'ingurane bahita bahaguruka naho bahashyiramo, n'amafaranga barayaborokesha yaheza muri Banki ''. Uyu mukecuru arimo gutakambira inzego z'ubuyobozi zitandukanye ngo afashwe areke guhuguzwa umutungo we. Dore yuko anagaragaza ikibazo cyo twitaho wenyine abo mu muryango bahuye n'ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.