Home Read Content

Rusizi-Nkombo: Bahangayikishijwe n'udusimba tw'Ibishorobwa dutuma bateza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo wo mu karere ka Rusizi barataka igihombo bakunze guterwa n’ibishorobwa bibonera imyaka bigatuma batabasha gusarura kuko birya imizi y’ibihingwa bikuma,ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko ibishorobwa byari bihangayikishije mu myaka yashize ariko kuri ubu byagabanutse ku buryo ntawe byatera kurumbya.

Rusizi-Nkombo: Bahangayikishijwe n'udusimba tw'Ibishorobwa dutuma bateza

Ubwo hari mu masaha y’igitondo akazi cyane cyane ak’ubuhinzi karimbanyije ,ni bwo TV1 dukesha iyi nkuru yageraga kuri bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkombo bari mu murima bahinga, yegereye abo bahinzi maze bamubwira ko uko bakubise isuka mu butaka ari nako bunama bagatoragura udusimba twitwa "ibishorobwa" ,aba baturage bavuga ko dukunze kubonera cyane kuko umurima twagezemo nyira wo arumbya.

Ubutaka buto bahingaho bavuga ko ntacyo bajya babwezaho cyabafasha gusunika iminsi ,bitewe nuko ibyo bishorobwa birya imizi y’ibimera aho gutohagira ikuma,bityo bigatuma hari ingo zihinga aho gusarura zigataha amaramasa,aha ni naho aba baturage bahera basaba inzego zifite ubuhinzi mu nshingano kubafasha kubona imiti yabugenewe yahangana na byo.

Nubwo aba baturage bahanika ijwi bumvikanisha akababaro baterwa no guhora barumbya ndetse inzara ikabarembya kandi barahinze. Umukozi w’umurenge wa Nkombo ushinzwe ubuhinzi Bwana HARELIMANA Joel avuga ko agereranyije uburyo ibi bishoborobwa byonaga mu myaka yashize ngo ubu nta muturage wavuga ko bimurira imyaka kuko byaragabanutse nyuma yo kubaha imiti yo kubihashya.

Uretse uburobyi butunze igice kini cy’abatuye ku kirwa cya Nkombo , ubutaka buto bafite babuhingaho ibihingwa bitandukanye birimo ibijumba, imyumbati, ibigori n’ibishyimbo ariko bitewe nuko buri murima uba urimo ibi bishorobwa bituma ubuhinzi nta cyo bubafasha mu mibereho yabo.

source:TV1

0