Home Read Content

Nyarugenge-Muhima: Batatu batawe muri yombi bacuruza mazutu mu buryo bunyuranyije n’amategeko

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, sitasiyo ya Muhima, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare yafashe uwitwa Bugingo Martin w’imyaka 44, Kalimunda Gustave w’imyaka 36 na Nteziryayo Athanase. Aba bose bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatirwa mu kagari ka Nyabugogo no mu kagari k’Amahoro, bafatanwa litiro 460 za mazutu bacuruzaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyarugenge-Muhima: Batatu batawe muri yombi bacuruza mazutu  mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko aba bantu bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa byayo byo gucunga umutekano.

Ati: “Byari ibikorwa bya Polisi bisanzwe (Operations) aho dufatanya n’izindi nzego z’umutekano, bariya bose basanganywe amajelikani 23 yose arimo mazutu ingana na litiro 460. Bamwe bari bazibitse mu mazu babamo abandi bari bazibitse mu magaraje bakoreromo imodoka.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bose batagaragaza inkomoko y’iriya mazutu bari bafite, gusa bemeye ko bayicuruzaga buhoro buhoro ku malitiro.

Ati: “Bavuga ko bayicuruzaga mu macupa aho umuntu utunze ikinyabiziga kijyamo mazutu cyangwa izindi mashini zikoresha amavuta ya mazutu yazaga bakamupimira kuri litiro.”

CIP Umutesi yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko buriya bucuruzi bunyuranyije n’amategeko ndetse bushobora guteza ibibazo bikomeye birimo inkongi z'umuriro.

Ati:  “Twese tuzi neza ko ibikomoka kuri peteroli hari ahantu habugenewe bicururizwa (Kuri za stations), bariya ibyo bakoraga binyuranyije n’amategeko. Ikindi kandi, biroroshye cyane kuba bateza inkongi y’umuriro ikomeye kuko ibikomoka kuri Peteroli bizirana n’ikibatsi cy’umuriro kandi bariya bose bazicururizaga ahagera abantu batandukanye harimo abanywa itabi ndetse n’abana bakubagana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babonye acuruza ibikomoka kuri Peteroli mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bigakorwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda n’ibyabo.

Abafashwe ndetse na mazutu bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

0