Home Read Content

Kicukiro: Polisi yafashe uwibaga mazutu akayicuruza mu baturage

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare yafashe umusore witwa Ntirumenyerwa Jean Bosco w’imyaka 23 afite litiro 120 za Mazutu mu majerikani yibye muri Kompanyi ikora umuhanda Sonatube-Bugesera.

Kicukiro: Polisi yafashe uwibaga mazutu akayicuruza mu baturage

Uyu musore akaba atari ubwa mbere afatiwe muri iki cyaha kuko hari n’ikindi gihe yigeze gufungwa azira icyaha cyo gucuruza mazutu adafitiye ibisobanuro by’inkomoko yayo, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu musore kugira ngo afatwe ari abaturage babigizemo uruhare.

Ati:  “Abaturage batuye mu kagari ka Nunga babonye mu rugo rw’umwe mu baturanyi babo hari abantu baza kuhagurira mazutu kandi bazi ko uwo muturanyi wabo atayicuruza niko kugira amakenga bahita babimenyesha Polisi ikorera muri sitasiyo ya Gahanga.”

CIP Umutesi avuga ko Polisi yahise ijya muri urwo rugo ihasanga uyu musore Ntirumenyerwa Jean Bosco arimo kugurisha iyo mazutu, yongeraho ko uyu musore avuga ko iyi mazutu bayigura n’abakozi bakorera kompanyi irimo gukora umuhanda Sonatube-Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubu bufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi batangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba; yanibukije abagura iyo mazutu ndetse n’abayicuruza ko bafite ibyago byinshi byo gushya kubera yo.

Ati:  “Iriya mazutu bacururiza mu rugo ishobora guteza impanuka y’inkongi abaturage baturiye urugo bagashya cyangwa imitungo yabo igashya. Iriya mazutu ihuye n’ikibatsi cy’umuriro byabyara inkongi ikomeye ishobora kwangiza byinshi harimo ubuzima bw’abantu.”

Yaboneho gusaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mbere y’uko ibibazo bivuka. Ntirumenyerwa Jean Bosco yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gahanga.

0