Home Read Content

Ikamba ryatanzwe abantu barambiwe, Amanyanga mu gutangaza uwabaye Miss Rwanda 2020

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Year(s) ago

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batanze ibitekerezo banenga irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko uretse kuba bishe igihe, bafite n’amanyanga mu kugena uza gutsinda. Mu butumwa bwacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp bavugaga ko abategura iri rushana bananiwe kumvikana ku ugomba kuba Miss Rwanda 2020.

Ikamba ryatanzwe abantu barambiwe, Amanyanga mu gutangaza uwabaye Miss Rwanda 2020

Abari bateraniye I Rusororo muri Intare Conference Arena, kuwa wagatandatu tariki ya 22/2/2020 n'abari bicaye imbere ya Televiziyo, n’abari ku mbuga nkoranyambaga bari barambiwe bitewe n’amasaha bategereje ngo babwirwe uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ndetse n’abandi Bari buhembwe.

Guhera saa 18H:30 z'umugoroba abantu bari batangiye gushakisha amakuru y’iyi final ya Miss Rwanda, abatsinze batangajwe saa 02h:00 z’ijoro hafi murucyerera rwo kucyumweru. 

Abenshi bavugaga ko umukobwa witwa Nishimwe Naomie uko byagenda kose  agomba kubona ikamba rimwe hagati ya Miss Rwanda n’irya Miss Popularity kubera ko yari ashyigikiwe n’umuyobozi wo muri MTN itera inkunga ikomeye iri rushanwa ry’ubwiza.

Niko byagenze, yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, ese ibyo abantu bakurikirana amakuru ya Miss Rwanda bavugaga ni ukuri koko ?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yari ahabereye irushanwa yanditse kuri twitter ati “ Irushanwa riteguye neza, abakobwa basa neza ariko tugomba kuzirikana ko mu Rwanda igihe tugiha agaciro kurusha amafaranga''. Benshi basubije uyu muyobozi ko gutinda byatewe nuko barimo gutekenika kuko byarimo amanyanga. 

Hari kandi n’amakuru yavuye ahaberaga irushanwa yavugaga ko abakobwa bose banganyije amanota, hashize iminota 83 batarumvikana abantu bategereje ko babatangariza uba miss Rwanda 2020,none uwatsinze yabonetse ate? Ni byo abantu bahise bibaza.

Abatowemo nyampinga hamwe n’ibisonga bye ni Nishimwe Naomie (No 31), Umutesi Denise (No 43), Ingabire Gaudence (No 8), Umwiza Phionah (No 47), Mutegwantebe Chanice (No 27), Irasubiza Alliance (No 11), Teta Ndenga Nicole (No ,35) Musana Teta Hense (No 26), Umuratwa Anitha (No 42) na Akaliza Hope (No 1), bitabujije ko mu bandi icyenda bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w’umurage.

 Nyuma batangaje ko abatsinze ari :

Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage): Teta Ndenga Nicole [No35]

Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality): Ingabire Diane [No7]

Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity): Irasubiza Alliance [No11]

Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) na Miss Rwanda: Nishimwe Naomie [No31]

0