Home Read Content

Nagirango tuganire kandi tubwizanye ukuri - Shyaka aganira na Nyobozi ya Bugesera

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase aganira n'Abayobozi mu karere ka Bugesera ubwo basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu, yabasabye kuganira kandi bakabwizanya ukuri mu cyerekezo Bugesera yerekezamo mu iterambere.

Nagirango tuganire kandi tubwizanye ukuri - Shyaka aganira na Nyobozi ya Bugesera

Ahereye ku bipimo cy'ubukungu naho u Rwanda rwerekeza mu iterambere, Prof Shyaka yasabye abayobozi batandukanye gukora muburyo budasanzwe bagakemura ibibazo byugarije abaturage.

Minisitiri Shyaka ahereye kuri ba Gitifu b'imirenge n'abajyanama babo, yavuze ko yifuza kuganira nabo ibintu bibiri, aribyo Imirire ndetse n'imibereho myiza y'abaturage. 

Yasabye ko bahuza imbaraga kugirango babone ibisubizo, by'umwihariko mu nteko z'abaturage ko hashyirwa imbara,kuko umunsi wa kabiri niyo mpamvu washyizweho.

Ati:''Inteko n'uburyo twashyizeho bwo gukora budasanzwe, tugomba gushyira umuturage ku isonga, buri wa kabiri ndasaba ko mwakora inteko mucyemura ibibazo by'abaturage kandi birashoboka byibuze mucyemure ibibazo byabo hejuri ya 80%'. Avuga kubijyanye n'imirire yanenze Gitifu w'umurenge wa Mwogo ufite abana bagaragaraho imirire mibi kuko niho higanjemo umubare munini w'abana kuko 42% bagaragaraho indwara ziterwa n'imirire mibi. Ati:'' Iyo mibare iri hejuru Cyane, ndabasabye ibi bintu mubyiteho mubicyemure mutubwire icyabuze ngo bicyemuke ". Gitifu asabwe gutanga ibisobanuro nuko agiye kucyemura Iki kibazo yabwiye Minisitiri ko agiye gufatanya n'amadini n'amaterero ndetse n'abajyanama b'ubuzima basubire inyuma bakore urutonde babicyemure. 

Shyaka, yabajije impamvu ECD zidakora neza, asaba ibisobanuro ndetse asaba guhuza imikorere ku nzego zose nka kimwe muburyo butanga igisubizo mu kurwanya imirire mibi mu bana. 

Iki kibazo Meya w'akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yemereye Minisitiri ko mu kwezi kwa 6 nta mwana uzongera kugaragaraho imirire mibi. 

Ibindi yavuze bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'inzu 710 zimeze nabi, ndetse n'abaturage bakibana n'amatungo, bigomba kwihutirwa gukemura. Imirenge ya Nyarugenge, Rweru na Shyara yagaragayemo abaturage batagira ibibanza byo kubakamo.

Yasoje ijambo avuga ku kibazo cy'amazi, avuga ko nacyo bagiye gushyiramo imbaraga kive mu nzira.

Yasabye inzego z'ibanze gukora neza, kuko zikoze neza umusaruro waboneka, muri rusange yavuze ko imikorere ibaye myiza n'umusaruro waba mwiza. Yashimiye nyobozi y'akarere ka Bugesera asaba kugaragara mu mpinduka z'iterambere begera abaturage.