Home Read Content

Rwanda: Uturere 16 turashinjwa kwica iteka rya Perezida wa Repubulika

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Uturere  twa Ngoma,Bugesera,Karongi,Ngororero,Rutsiro,Nyamasheke,Burera,Gicumbi,Nyaruguru,,Gakenke,Nyamagabe,Ruhango,Rusizi,Kirehe na Musanze twasabwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gutanga ibisobanuro ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga kuko ngo byagaragaye ko utu turere twaciye amafaranga  arenze ateganywa n’iteka rya Perezida wa Republika.

Rwanda: Uturere 16 turashinjwa kwica iteka rya Perezida wa Repubulika

Mu ibaruwa yandikiwe utu turere tariki ya 13 Gashyantare 2020,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yasabye utwo turere  gutanga ibisobanuro kuri aya makosa twakoze tukanyuranya n’ibiteganywa n’iteka ry’Umukuru w’igihugu.

Minisitiri Shyaka agira ati”ubugenzuzi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bwakozwe muri Mutarama 2020 bwagaragaje ko Akarere uyobora kaciye amafaranga arenze ateganywa n’iteka rya Perezida wa Republika.Nkwandikiye iyi baruwa ngusaba gutanga ibisobanuro kuri aya makosa yakozwe no kugaragaza uko aya mafaranga yaciwe mu buryo bunyuranije n’amategeko yasubizwa kandi ukangezaho raporo y’uko wabishyize mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020.”

Iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahooro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze . Iri teka mu ngingo yaryo ya 10 rigira riti ” amahooro yishyurwa buri mwaka ku cyemezo cy’ubutaka bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bufite ubuso buri hejuru ya hegitari ebyiri ni amafaranga ibihumbi bine (4000frws)kuri buri hegitari.”

Igitutu cy’umwiherero w’abayobozi

Muir iyi baruwa ,Minisitiri Shyaka ashingira ku kuba iki kibazo ari kimwe mu cyagarutsweho mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva tariki ya 8 kugeza ku ya11 Werurwe 2019.

Uyu mwiherero wari wagifasheho umwanzuro ugira uti “kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira :i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, (2) gukemura imbogamizi zose zituma ibikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu bihenda kurusha ibiva hanze harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi…”
Minisitiri Shyaka yandikiye abayobozi b’utu turere kuri iki kibazo hasigaye iminsi 4 gusa ngo hatangire umwiherero wa 17 w’abayobozi!

Bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko iyi baruwa nta kindi igamije uretse gusa n’utanga umugabo.Bamwe muri bo bati”bene izi baruwa ntituzimenyereye ku mbuga nkoranyambaga,kuba iri gucicikana birasa naho Minisitiri yayanditse kubera igitutu cy’umwiherero uzatangira ku wa mbere tariki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020.”
Mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze yabaye tariki ya 28 Werurwe 2019 Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard  yari yasabye Uturere ko tugomba kubahiriza iyi ngingo ya 10 y’iri teka rya Perezida wa Repubulika.

0