Home Read Content

Nyarugenge: Hatawe muri yombi Abasabirizi 39 n'Abazunguzayi 7

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ku isaha ya saa 11h30 ,kugeza ku isaha ya 15h00 ku bufatanye bwa Police, Dasso, Irondo ry'umwuga, hakozwe ubugenzuzi mu Mujyi rwagati no mu Biryogo hafatwa abasabirizi 39, Abazunguzayi 7 n'abana bakunze kwita (Marines) 5.

Nyarugenge: Hatawe muri yombi Abasabirizi 39 n'Abazunguzayi 7

Ni igikorwa cyakozwe, tariki ya 14/2/2020.Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Nyarugenge Hidayi yabwiye hanga.rw ko, Bose hamwe uko ari 51 bashyikirijwe  Police ishami rya Nyarugenge na Rwezamenyo. Yakomeje avuga ko bafashwe mu rwego rwo kabashyira hamwe ngo bamenye impamvu ituma bicara kumihanda basabiriza umuhisi n'umugenzi, ati:''Twabafashe nyuma y'amakuru twahawe n'abaturage bavuga ko bababangamiye, Nyarugenge n'ahantu buri wese uturutse mucyaro aruhukira, ubu tuzaza kubegera tuganire turebe abakwiye gufashwa tubafashe nabo dukwiriye guhana bahanwe, twasanze harimo n'ababyihishe inyuma ari abajura ''.Aba bose batawe muri yombi wabasangaga mu mujyi rwagati basabiriza cyane imbere y'umusigiti naho bita ku iposita. 

0