Home Read Content

Nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga,Dr Diane Gashumba yeguye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga.

Nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga,Dr  Diane Gashumba yeguye

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ‘Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’.

Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.