Home Read Content

Gasabo-Gisozi:Abanyerondo 111 basoje amahugurwa hasinwa n'imihigo 46 y'isuku n'umutekano n'abafatanyabikorwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umurenge wa Gisozi, Umujyi wa Kigali, wasoje igikorwa cy'amahugurwa ikiciro cya kabiri ku banyerondo b'umwunga, ndetse unasinya imihigo 46 y'isuku n'umutekano n'abakikorera harimo n'inzego z'ibanze.

Gasabo-Gisozi:Abanyerondo 111 basoje amahugurwa hasinwa n'imihigo 46 y'isuku n'umutekano n'abafatanyabikorwa

N'igikorwa cyabimburiwe n'umuganda udasanze witabiriwe n'abaturage n'abayobonzi ndetse n'inzego z'umutekano. 

Wasojwe berekeza ku murenge mu gikorwa cyo gusinya imihigo y'isuku n'umutekano. Habanje umwiyereko w'abanyerondo (Akarasise), ukurikirwa n'ibiganiro byatanzwe na Komanda wa Polisi mu murenge, umuyobozi w'inkeragutabara mu karere ka Gasabo, ndestse na Gitifu w'umurenge wa Gisozi. 

Musasangahe Providence, gitifu wa Gisozi yavuze ko bari mu gikorwa cy'imihigo, ariyo mpamvu batumiye abikorera ngo bafatanye mu rugamba barimo rwo gusukura umujyi wa Kigali ndetse no kubambatira amahoro, ati:''Turi mu bukangurambaga ku isuku n'umutekano, umurenge wa Gisozi natwe biratureba niyo mpamvu twahuguye irondo ndetse tuzana n'abikorera ngo duhuze ubufatanye natwe dukeneye gutwara igihembo ''. Yakomeje avuga ko hari byinshi bazakora muri buno bukangurambaga, yerekanye n'imbogamizi zirimo imodoka imwe bafite y'umutekano imaze gusaza, avuga ko bahize ko mu gihe kiri imbere bagura indi kuko yo ibatwara amafaranga menshi yo kuyikoresha mu igaraje. 

Umuyobozi w'inkeragutabara muri Gasabo, yibukije abaturage ko bakwiye gutandukanya izina abanyerondo n'inkeragutabara. 

Cyane yavuze ko inkeragutabara ari umuntu wabaye umusikire naho umunyerondo n'ushyirwaho n'abaturage.

Iki gikorwa cyasojwe no guha abanyerondo imyambaro mishya, igizwe n'amakoti y'imvura, amatoroshi yo kwifashishi mu ijoro.

Bahize kandi bahigiye kwesa imihigo y'isuku n'umutekano ku kigero cyo hejuru.

Insanganyamatsiko y'ubu bukanguramba igira iti:''Haranira kugira u Rwanda rukeye, rutoshye kandi rutekanye ''.