Home Read Content

Pulasitiki:Winjugunya aho ubonye ,wisiga umbonye ''Ubukangurambaga bwatangijwe n'umurenge wa Nyakabanda''

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umurenge wa Nyakabanda, mu mujyi wa Kigali, watangije ubukangurambaga bwo gutoragura pulasitiki mu mihanda bise ''Purasitiki wijungunya aho ubonye, wisiga umbonye ''.

Pulasitiki:Winjugunya aho ubonye ,wisiga umbonye ''Ubukangurambaga bwatangijwe n'umurenge wa Nyakabanda''

Umunota 1 ku isi, amacupa miliyoni imwe abaguzwe, ubushakashatsi bwakozwe na UN muri 2016.

Bwagaragaye ko mu mamiliyari 8.3 bya Toni ya pulasitiki, 9% nibyo bijya mu nyanja kwangiza ibinyabuzima byo mu mazi, kandi ko mu myaka 400 byibura nibwo pulasitiki iba yarangije gushwanyaguruka. 

Bwanagaragaje yuko, Ibisigazwa bya pulasitiki inyamaswa zo mu mazi zibiriye, umuntu nawe akayirya aba ariye pulasitike, ibi byerekana ububi bwa pulasitike.

Nyuma yo kubona ububi bwayo, Nsabimana Desire Gitifu wa Nyakabanda yabwiye hanga.rw ko, yatangije ubukangurambaga ku bantu babyumva vuba,ahereye kubanyerondo n'abakozi ndetse n'abaturage ,Ubukangurambaga yise:''Pulasitike wisiga umbonye,winjugunya aho ubonye''. Ubukangurambaga buzamara amezi 3 bwatangiye tariki ya 10/2/2020,buri mu midugudu yose y'umurenge, biteganyijwe ko buzarangira umuturage amenye ko bitemewe kujugunya icupa rya pulasitiki mu muhanda,muri rigore y'amazi, n'ahandi..

Imbogamizi bafite nuko bataragira idutebo tw'imyanda duhagije mu mihanda ya Nyakabanda. Hakenewe kwagura udutebo tw'imyanda kuko basanze beshi bajunya amacupa mu mihanda kuko ntatwo babona. 

Iki gikorwa ntabwo gikwiye kuba umwihariko wa Nyakabanda ,nubwo aribo bagitangije n'ahandi hose mu gihugu  bakwiye kwitabira iyi gahunda.