Home Read Content

Wa muyobozi wabonetse yapfiriye mu mazi Kanyinya yashyinguwe I Karongi (Amafoto)

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13/2/2020, nibwo hashinguwe Nzabavuga Dany wari SEDO w'akagari ka Nyaburiba, ashyunguwe nyuma y'umunsi umwe umurambo we ubonetse mu mugezi wa Nyabugogo musi y'uruganda rwa Skol mu Nzove.

Wa muyobozi wabonetse  yapfiriye mu mazi Kanyinya yashyinguwe I Karongi (Amafoto)

kugicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 13/02/2020, nibwo habaye umuhango wo kumuherekeza, yashyinguwe iwabo ku ivuko mu karere ka Karongi.

Umurambo we wabonetse  mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nzove mu mudugudu wa Rutagara ya 1 ari mu mazi.

Uyu nyakwigendera  yari umukozi w'umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo ,aho  yari CEDO mu kagari ka Nyaburiba muri Jali.

Ku murongo wa terefoni ngendanwa Gitifu w'umurenge wa Jali Ndanga Patrice yabwiye hanga.rw ko ,uyu mugabo yari umukozi mu murenge ayoboye  akaba yitwa ,Nzibavuga Dany kuwa mbere no kuwa kabiri bari bamubuze ku kazi kugeza kuwa gatatu aribwo bumvise yuko umurambo we wagaragaye mu mazi hafi n'uruganda rwa Skol ruherereye ahitwa mu Nzove.

Michelle Umuhoza, umuvugizi wa RIB yabwiye hanga.rw ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe. 

Amafoto y'umuhango wo kumuherekeza bwanyuma :