Home Read Content

Nyarugenge-Rwampara: Abaturage bahangayikishijwe n'ipoto y'amashanyarazi igiye kubagwaho

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abaturage bo kagari, ka Rwampara, umurenge wa Nyarugenge, umujyi wa Kigali, baravuga ko batewe ubwoba n'ipoto y'amashanyarazi igiye kubagwabo ndetse n'itiyo y'amazi yapfumutse imaze amezi atatu idasanwa.

Nyarugenge-Rwampara: Abaturage bahangayikishijwe n'ipoto y'amashanyarazi igiye kubagwaho

Ibi babwiye hanga.rw ko kuri uyu gatatu tariki ya 12/2/2020. 

Baravuga ko ipoto iri kumukingo waridutse isigaye iregetse, bahorana impungenge ko isaha ni saha umuyaga wayihuha ikagwira ingo zabo. 

Ikindi bavuga nuko ruguru gato, hari itiyo y'amazi yapfumutse imaze amezi atatu ivundereza amazi mu muhanda nayo yabuze gisana. 

Karima Augustin, umunyamahanga nshingwa bikorwa w'akagari ka Rwampara yabwiye hanga.rw ntacyo atakoze abwira WASAC kusana itiyo byanze, ati:''Iyo tiyo yapfumutse, nafashe na Vedeo nyohereza WASAC ngo ize kuyisana ariko n'ubu nibaza impamvu bataza, iyo poto y'amashanyarazi ntayo narinzi nayo ubu ngiye kureba uko bimeze ''.

Ntagikozwe abaturage bashobora guhura n'impanuka y'umuriro w'amashanyarazi.