Home Read Content

Nyamasheke-Kanjongo:Ikirombe cyagwiriye abantu babiri umwe arapfa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, umuntu umwe yapfiriye mu kirombe, undi arembere kwa muganga kubera yakomeretse bikabije.

Nyamasheke-Kanjongo:Ikirombe cyagwiriye abantu babiri umwe arapfa

Ibi byabaye ku ku isaha ya Saa tanu z'amanywa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/2/2020.

Gracier Bandora, umunyabanga nshingwa bukorwa w'umurenge wa Kanjongo yabwiye hanga.rw ko iyi mpanuka yahitanye umuntu bitatunguranye, ati:Ntibitunguranye kumva ko ikirombe cyahitanye umuntu, ntacyo tudakora nk'ubuyobozi tubuza abaturage kujya gucukura amabuye mu birombe byakoreshejwe bakora umuhanda kubera bitujuje ubuziranenge''. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bananiranye, harubwo yigeze kujya kubabuza kwinjira mubirombe bamutera amabuye ahitamo kubaka.

Ndayambaje charcles, umuturage wa Kanjongo uri hafi y'ibi birombe yabwiye hanga.rw ko ntagikozwe ngo babuze abaturage kwinjira mu birombe hazakomeza kugwamo abantu benshi,kuko ngo bicukuritse cyane hakuwe amabuye yakoreshejwe bakora umuhanda Karongi, Nyamasheke na Rusizi. 

0