Home Read Content

Huye-Rusatira:Abahinzi b'umuceri barasaba Minisitiri w'ubuhinzi n'Umuyobozi wa RCA kubasura bakabarenganura

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Koperative y'abahinzi b'umuceri yitwa, Imbere Heza Mwaro yo mu murenge wa Rusatira, akarere ka Huye, barimo gutakambira ubuyobozi ngo bubasure babereke akarengane bafite, nyuma babarenganure.

Huye-Rusatira:Abahinzi b'umuceri barasaba Minisitiri w'ubuhinzi n'Umuyobozi wa RCA kubasura bakabarenganura

Ibi bavuga bashingira kuba batagihinga umuceri, nuwo bahinze weze waboreye muri sitoke kubera umushoramari utwara umusaruro agatinda kubaha amafaranga ategereje kubanza kuwucuruza. 

Ubwo hanga.rw yageraga kuri stoke y'iyi koperative twasanze bamwe mubanyamuryango barimo gufata umuceri wo kurya ariko nawo wangiritse kuburyo wari warazanye ibara ry'umukara. Mukantangazwa yagize ati:''Mutuvuganire twararenganye ibibazo dufite usibye Minisitiri w'ubuhinzi na RCA bahageze, ibaze ntabwo tugihinga inzara iratumaze igishaka cyabaye icyabayobozi baratwirukanye nibo bahinga imirima yacu ''uyu mubyeyi akomeza agira ati:''Ugaragaje ikibazo cya koperative yacu wese arasezererwa imirima igasigarana abayobozi, ibaze ko perezida wacu yagaragayeho kunyereza umutungo ariko ntabibazwe ,manda yaranarangiye yanze kuvaho, nuwo twitoreye ngo abe perezidante wa komite ngenzuzi yaramwirukanye ''.

Ihurizo ry'ibibazo iyi koperative ifite, RCA yarabusuye isiga ibahaye umurongo wo kubikemura ariko byarananiranye, baravuga ko batanga umusoro w'amazi y'igishanga, umusanzu batanze rimwe muri  FPR wagizwe  umusoro bakatwa buri gihembwe batazi nuko atangwa , umusoro ku ihuriro ry'akarere, gukatwa amafaranga atazwi Hari naho ku ifishi handitseho gukatwa ibindi..Ibyo byose bifuza ko byakorerwaho Iperereza, Ntagikozwe ngo nta terambere bafite kuko ubuhinzi nibwo bubatunze, hari n'ababwiye hanga.rw ko babuze amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri abana batari kujya kwiga. 

Agoronome w'umurenge wa Rusatira, Fred  yabwiye hanga.rw ko nawe ababazwa n'imicungire mibi y'iyi koperative, ati:'' Nahereye kera mbagira inama yo kutangiza umutugo wa koperative ariko perezida yarananiye , ndumva hagakwiye kuza inzego nkuru zigasesengura Iki kibazo kuko birimo kudindiza igihembwe cy'ihanga, n'ubu ntabwo bishoboka ko hazaboneka umusaruro ihinga ririmo kubasiga''.

Umuyobozi w'iyi koperative ibivugwa byose arabihakana, yemera ko yirukanye perezidante wa ngenzuzi ariko yaje kongera kumugarura mu kazi, uyu perezidante nawe yahakanye ibivugwa n'uyu muyobozi avuga ko ataragaruka yamubeshyeye byose abikora ajijisha no guhishira amanyanga bakora we atashyigikira. 

Prof. Harerimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA abajijwe Iby 'Iki kibazo yabwiye hanga.rw ko bazagikurikirana. 

Ntagikozwe, abahinzi 437 bibumbiye muri koperative imbere heza barakomeza gutaka inzara n'ubukene.