Home Read Content

Gasabo-Ndera:Bahangayikishijwe n'insinga z'amashanyarazi n'Amapoto bigiye kugwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 5 Month(s) ago

Abaturage batuye mu mudugudu wa Mubuga, baravuga ko bahangayikishijwe n'insinga z'amashanyarazi zaregutse ku mapoto, bigiye kugwa.

Gasabo-Ndera:Bahangayikishijwe n'insinga z'amashanyarazi n'Amapoto bigiye kugwa

Abavuganye na hanga.rw, kuri uyu wambere tariki ya 10/2/2020 baratakambira REG, kuza kwita kuri Iki kibazo, ati:''REG mwadufasha mukareba uko mwarega insinga z' amashanyarazi n'amapoto yazo bigiye kugwa kugirango bidateza impanuka?'".

Izi nsinga n'amapoto bigiye kugwa biherereye mu murenge wa Ndera Akagari ka Masoro Umudugudu wa Mubuga ,Quartier hafi nahahinze ibigore bya RAB inyuma ya Masoro Campus.

Ubwo twateguraga, iyi nkuru REG nta gisubizo yatubwiye kuri Iki kibazo yabajijwe. Nigira icyo itangaza tuzabibagezaho mu nkuru itaha.