Home Read Content

Ngoma-Kirehe: Bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza uturere twombi cyangiritse

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Ubuyobozi bw’akarere ka ngoma na kirehe bw’ihaye iminsi 3 yo kuba bw’akurikiranye ikibazo cy’abaturage batuye mu murenge wa rukira muri ngoma, na mushikiri muri kirehe, bavuga ko bafashwa gusanirwa ikiraro gihuza utu turere twombi, kiri mugishanga cya sarambuye kuko cyangiritse cyane, bikaba bidindiza ubuhahiranire hagati yabo.

Ngoma-Kirehe: Bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza uturere twombi cyangiritse

Ubwo twasuraga abaturage baturiye iki kiraro, bavuze ko kibafatiye runini, kuko bakifashisha mubucuruzi, ndetse hakaba n’abanyeshuri bagicaho bajya kwiga mu murenge wa rukira mukarere ka ngoma.

Umuturage witwa Nzabonimana Casmill yagize ati” twebwe dusaba ubuyobozi bw’akarere ka ngoma na kirehe, kudufasha gusana iki kiraro, kuko gihuza uturere twombi, kandi kikadufasha muri byinshi.

Undi muturage witwa Nsanzabera Donatha ati” dukeneye ko iki kiraro gisanwa kuko abana bacu bagorwa no kubona uko bajya kwiga ku ishuri rya rukira, kandi gutega moto bajyayo buri munsi amafaranga ntitwayabona.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka ngoma, buvuga ko bukizi, ariko bukavuga ko mugihe cyavuba, bugiye gutanga ubufasha bwibanze, mugihe hategerejwe ko iki kiraro cyazagenerwa ingengo y’imali ku kugisana.

MAPAMBANO NYIRIDANDI, umuyobozi w’akarere ka ngoma w’ungirije ushinzwe ubukungu yagize ati: iki kibazo cy’ikiraro cyangiritse twari tukizi, gusa tugiye gutanga ubufasha bw’ibanze kuri aba baturage ku kubona uburyo baba babasha kwambuka, mugihe tugitegereje gukora inyigo y’ukuntu hagenwa ingengo y’imali kugusana iki kiraro, ariko dufatanyije n’abagenzi bacu bo mukarere ka kirehe.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka kirehe, nabwo buvuga ko niba abaturage bavuga ko bakeneye iki kiraro bigomba kubahirizwa.

Umuyobozi w’akarere ka kirehe, MUZUNGU Gerald yagize ati: niba abaturage bifuza ko iki kiraro gisanwa, tugomba kubumva, kuko bafite uruhare mukugena ibibakorerwa.

Yanongeyeho kandi ko bishobotse hanarebwa uko mu ngengo y’imali y’umwaka utaha iki kiraro cyasanwa.

Abaturage bakoresha iki kiraro, bavuga ko mbere bakifashishaga, ariko kikaza kwangirika, bijyanye numuhanda, bacamo, nawo bavuga ko wangiritse.

Ni umuhanda uhuza umurenge wa rukira muri ngoma, na mushikiri muri kirehe.

Yanditswe na Abdul NYRIMANA

0