Home Read Content

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya yatabarutse

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Daniel Arap Moi w’imyaka 95 wayoboye Kenya yatabarutse mu rukerera.

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya yatabarutse

Moi yabaye perezida wa kabiri wa Kenya wayoboye iki gihugu nyuma y’ubwigenge cyabonye mu 1963 asimbuye Jomo Kenyatta kuva mu 1978 ubwo yari amaze gutabaruka. Uyu mugabo yafashwe nk’ikimenyetso cyo guhuza abanya Kenya.

Yayoboye Kenya mu gihe cy’imyaka 24. Iby’urupfu rwe byemejwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Muri iyi minsi ubuzima bwe ntibwari bumeze neza dore ko mu mpera za 2019 yajyanywe mu bitaro nyuma aza kubagwa ingasire y’ukuguru.

Yitabye imana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 4/2/2020 mu gihu cya Kenya. 

0