Home Read Content

Gasabo:Umuvu watwaye umuryango w'abantu 7 bapfira mu mugezi wa Yanza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yangije byinshi ariko ihitana n’abantu barindwi barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be. Umuvu wahitanye inzu bari barimo urabamanukana ubata mu mugezi wa Yanze ukora ku mirenge ya Jali( Gasabo) na Kanyinya( Nyarugenge).

Gasabo:Umuvu watwaye umuryango w'abantu 7 bapfira mu mugezi wa Yanza

Amakuru avuga ko byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Umwe muri bene wabo wa ba nyakwigendera witwa Rwagaju yabwiye Umunyamakuru ko amakuru yazindutse ayabwirwa, akaba  yagiye gutabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba mu murenge wa Jali aho byabereye witwa Erenestine Mukasekuru avuga ko ibikorwa byo gutaburura ba nyakwigendera byarangiye ubu bakaba bari kwitegura kubashyingura.

0