Home Read Content

Kigali: Abatwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba baratakambira Leta basaba ubufasha

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Amwe mu masosiyete atwara ibishingwe byakusanyijwe mu ngo bijya ku kimoteri cya Nduba, mu mujyi wa Kigali, avuga ko bahangayikishijwe n'umuhanda ujya ku kimoteri udakoze neza, unyerera mu gihe cy'imvura imodoka zabo zigakora impanuka.

Kigali: Abatwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba baratakambira Leta basaba ubufasha

Barabuga ko, uyu muhanda ugana ku kimoteri cya Nduba, ari ibitaka cyandi cy'inombe iyo imvura yaguye imodoka zitwaye ibishingwe bigoye kuhazamuka, ati:''Twifuza ko Leta yatunganya uyu muhanda, biduteza impanuka ndetse n'ibihombo, iyo imvura yaguye usanga imodoka zacu zanyereye zigaramye mu muhanda kandi zinapakiye ibishingwe '' . Bavuga ko iyo imodoka yakoze impanuka ishobora kumara iminsi ibiri cyangwa itatu yahageza, niyo ihavuye ijyanwa mu igaraje ,bigateza ikindi kibazo cy'uko imyanda yakusanyijwe ku mihanda ivuye mu ngo irara ku ku mihanda bigatuma batanga serivise mbi. 

Hanga.rw, yaje gutembere muri Kano gace imvura yaguye isanga abantu barimo gusukuma imodoka nini yaheze mu isayo ipakiye ibishingwe, amahirwe yaje kuhava nabwo bigoranye. 

Iki kibazo, hanga.rw twagerageje kuvugisha umujyi wa Kigali ntibyakunda, Nsabimana Ernest umuyobozi w'umujyi wa Kigali w'ungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo iminsi itatu irashize tumuhamagara ntiyitabe n'ubutumwa bugufi tumwohereza ntabusubize, nagira icyo atangaza tuzabibagezaho mu nkuru itaha.