Home Read Content

Rulindo-Tumba: Abaturage bishimiye abadepite bacinya akadiho karahava

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 21 Day(s) ago

Ni muruziduko rw’iminsi 5 ruri kubera mu karere ka Rulindo,aho abadepite basanga abaturage mu mirenge yabo bakabegera bakaganira nabo bakababwira ibibazo bibakomereye bahura nabyo ndetse bakanasura n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda,amashuri, amavomo ndetse n’amavuriro.

Rulindo-Tumba: Abaturage bishimiye abadepite bacinya akadiho karahava

Kuri uyu wa kane taliki ya 23 Mutarama 2020, Depite Bitunguramye Diogene na Depite Murara Yohani Damaseni basuye Umurenge wa Tumba umwe mu mirenge y’Akarere ka Rulindo ubarizwamo ibikorwa remezo bitandukanye birimo na Kaminuza,baganira n’abaturage bagezwaho ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye ndetse bagenda bikemuwe ibindi bihabwa umurongo bizanyuramo.

Mu bikorwa remezo byasuwe muri uyu murenge wa Tumba birimo ishuri ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi rya Tumba (IPRC Tumba),aho beretswe bimwe mu bihakorerwa birimo ibijyanye n’ubumenyi buhatangirwa ndetse banasobanurwa ikamaro iri shuri rifitiye abarituriye ndetse n’igihugu muri rusange, uru ruzinduko rukaba rwakomereje mu kigo k’ishuri ryisumbuye rya Nyirabirori hasurwa icyumba kihariye kirimo mudasobwa (smart classroom) bareba uko ikoranabuhanga rikataje mu mashuri yo mu Rwanda .

Serugaba Munyengango J.M.V umwe mubaturage bari bitabiriye uru ruzinduko yagize ati” uru ruzinduko ni urugero rwiza rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahora atanga kuko niwe muyobozi ufata iya mbere agasanga abaturage aho batuye akaganira nabo, akabatega amatwi akumva ibibazo byabo ndetse bikabonerwa n’ibisubizo”, yakomeje avugako bishimiye cyane kwakira aba badepite baganira nabo amaso kumaso.

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Umubyeyi Mediatrice aganira n’umunyamakuru wa Hanga.rw yatantangaje ko iyi gahunda y’ubuyobozi bwegerezwa abaturage ari nziza kandi abaturage bakomeza kwiyumvamo ubuyobozi ndetse no kubugirira ikizere muri rusange.

Iyi gahunda y’uruzinduko rw’abadepite hirya no hino mu gihugu ikaba yarashojwe mu mpera z’icyumweru dusoje uru  taliki ya 24 Mutarama 2020 harebwa ibibazo bagiye bahura nabyo by’ingutu bitabashije gukemurwa akokanya ,bigahabwa umurongo mwiza bizanyuzwamo bikemurwa.

Inkuru yanditswe na : Bucyibaruta Kabera Samson