Home Read Content

Bugesera: Ba gitifu 7 bigumuye ku muyobozi w’Akarere banga gusinya amabaruwa abavana mu kazi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 24 Day(s) ago

Ba gitifu 7 mu karere ka Bugesera bigumuye ku muyobozi w’Akarere bakanga gusinya amabaruwa abavana mu kazi ngo ibyo babikoreye mu nama yarimo Umuyobozi w’Akarere,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umuyobozi w’ingabo,Ukuriye polisi mu karere,Ushinzwe iperereza,Umuyobozi wa Gereza na gitifu w’Akarere.

Bugesera: Ba gitifu 7 bigumuye ku muyobozi w’Akarere banga gusinya amabaruwa abavana mu kazi

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barindwi bo mu karere ka Bugesera bashwishurije Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard banga gusinya amabaruwa yabasabaga guhagarika akazi mu gihe kitazwi .

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo abanyabanga Nshingwabikorwa 14 b’utugali mu karere ka Bugesera bahamagajwe mu nama igitaraganya ku karere.Ubutumire bwaje mu butumwa bugufi kuri telefoni bugira buti”Wiriwe,ejo waza mu brio iwanjye saa Sita zuzuye.Uramuke.Mayor”.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bohererejwe ubu butumwa bavuga ko bakigera ku karere mu biro bya Meya buri umwe yakubitanye n’ibaruwa irambitse imbere ye yateguwe kandi igomba gusinywa na buri wese mu bahamagajwe.Ni ibaruwa yavugaga ko ngo bahagaritse akazi mu gihe kitazwi

Barindwi muri bo ngo barasinye abandi barindwi baranga.Bamwe muri banze babwiye itangazamakuru ko banze gusinya ayo mabaruwa kuko atari bo bayanditse.

Umwe ati”bambwiye ko ari muvuduko ,kandi njye nziko nkora neza n’ikimenyimenyi baherutse kunyandikira banshimira ko nkora neza ndetse bananyogeje umushahara.sinibaza rero niba mu minsi 20 y’uyu kwezi aribwo uwo muvuduko ungaragayeho”.
Mugenzi we yabwiye TV1 ati”nababwiye ko ntasinya kuko nta baruwa impagarika bampaye.niba basanga nkora nabi nibampe ibaruwa inyirukana nyikarase (classer) ariko sinasinya ibyo ntanditse.”
Ba gitifu bigumuye ku muyobozi w’Akarere bakanga gusinya amabaruwa abavana mu kazi ngo ibyo babikoreye mu nama yarimo Umuyobozi w’Akarere,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Umuyobozi w’ingabo,Ukuriye polisi mu karere,Ushinzwe iperereza,Umuyobozi wa Gereza na gitifu w’Akarere.
Bavuga ko barindwi basinye abandi bakanga abo banze gusinya ngo babafungiranaga mu biro by’umunyamabanga wa Meya kugira ngo babanze baganire n’umutimanama wabo bityo bemere ariko biba iby’ubusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ahakana aya makuru akavuga ko nta nama yatumije yemwe ko nta na ba gitifu yasabye kwegura.Ati”ntabo natumije nta n’inama natumije”.Asubiza ibibazo by’umunyamakuru asa n’utabishaka Meya Mutabazi ati “iyi ni interview ariko si urubanza”.Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari ukomeje kumuhata ibibazo anamwereka ubutumwa yoherereje abo ba gitifu kuri telefoni nyamara we akabuhakana.

Hari amakuru avuga ko kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu byaba bifite who bihuriye nuko kwirukanwa kwa ba gitifu.Bamwe mu banze gusinya bavuga ko bazamuwe mu ntera na Visi Meya ushinzwe ubukungu bikaba bitarashimishije Umuyobozi w’Akarere.Banabishingira ngo kukuba no mu nama ibasaba kwandika bahagarika akazi uwo Visi Meya atari ahari.
Kuva uyu mwaka wa 2020 watangira abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze 44 bamaze gusezerera mu kazi barimo abayobozi b’uturere,ababungirije,ba gitifu b’imirenge ndetse n’abakozi basanzwe.Gusa mu karere ka Bugesera niho hagaragaye bwa mbere igikorwa nkiko cyo gusaba abakozi gusezera ku kazi ku ngufu.