Home Read Content

Rulindo: Mvura Nkuvure umuti mu gukemura ibibazo no kunga abanyarwanda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2020 mu murenge wa Burega, Akarere ka Rulndo hashojwe ikiciro cya mbere cy’abahabwaga inyigisho zamaze igihe kingana n’ibyumweru 15 muri gahunda yiswe “ Mvura Nkuvure” mu murenge wa Burega.

Rulindo: Mvura Nkuvure umuti mu gukemura ibibazo no kunga abanyarwanda

Iyi gahunda yiswe Mvura Nkuvure ikaba yaratangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2005 itangijwe na EAR Diyosezi ya Byumba, aho igamije cyane ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu biganiro, kuri ubu ikaba imaze kugezwa mu bice byose by’igihugu ndetse no hanze yarwo . Mu ntara y’Amajyaruguru kuri ubu ikaba ikorera mu turere 3 aritwo Gicumbi, Burera na Rulindo yabereyemo iyi gahunda yo gusoreza amasomo abafatanyabiganiro  116 basoreje mu murenge wa Burega.

Ibi biganiro byamaze ibyumweru 15 byahuzaga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe  abatutsi, abantu bafunguwe,abafite mu miryango yabo abafunze ndetse n’abandi bafite icyo bafasha umuryango nyarwanda barimo abajyanama b’ubuzima,abunzi ,…

Mu buhamya butandukanye n’ubutumwa bwatanzwe bwagiye bugaruka cyane ku miryango yabanaga yishishanya mbere y’uko iyi gahunda itangizwa muri uyu murenge kuri ubu bakaba babanye neza bitewe n’inyigisho baboneye mu biganiro byamaze ibyumweru 15. 

Umwe mubatanze ubuhamya, Torero Felicien wavuzeko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi  yahigwaga ndetse imitungo ye irasahurwa iranangizwa, yagize ati” Mbere y’iyi gahunda ya Mvura Nkuvure nabonaga abantu bansenyeye bakanansahura nkumva ntahura nabo nkumva sinigeze mbaha imbabazi n’ubwo twari twarigeze kuzibaha,ariko kuri ubu narabababariye ndetse n’abari bakindimo imitungo bagombaga kunyishura twagiye mu buyobozi impapuro ndazaka nandika izindi ko mbababariye,imitungo ndayihorera kubera Mvura Nkuvure” , yakomeje avugako kuri ubu babanye neza ntakibazo bagifitanye.

Ibi bikaba byongeye gushimangirwa na Gitifu w’uyu murenge wa Burega, Mbera Buroha Rodrigue wanavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo aho yagize ati “ Aho iyi gahunda ya Mvura Nkuvure yageze mbere, abantu babayeho neza, abanyarwanda bafite ibibazo bifite inkomoko mu mateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994 ariko iyi gahunda ya Mvura nkuvure yabaye igisubizo” yakomeje avugako kubwe aho gukemura ibibazo 10 mu gihe k’iminsi icumi ntibikemuke burundu , yakemura ikibazo kimwe mu minsi icumi kigakemuka burundu.

Mu byifuzo byatanzwe n’abafatanya biganiro barangije ibi biganiro basabyeko iyi gahunda yakagejejwe ku bantu bose muri rusange kuko babaonako hari icyo yafasha mu gukomeza komora ibikomere abanyarwanda bagifite bituruka mu mateka ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Yanditswe na:Bucyibaruta Kabera Samson