Home Read Content

Nyarugenge:Bahangayikishijwe n'ishuri rya Biryogo ryangijwe n'ibiza ridasanwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Ababyeyi b'abanyeshuri ndetse n'abarezi mu ishuri ribanza rya Biryogo,barifuza ko hasanwa ibyumba bibiri by'amashuri byasambutse ibisenge bitewe n'ibiza. Abanyeshuri batangiye amashuri bakabona uburyo biga neza.

Nyarugenge:Bahangayikishijwe n'ishuri rya Biryogo ryangijwe n'ibiza ridasanwa

Iri shuri riherereye mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali. 

Baravuga ko ryangijwe n'umuyaga, hashize amezi 3 amabati agurutse, hasakambutse ibyumba bibiri kandi byari bisanzwe byigamo abanyeshuri. Hanga.rw twashatse kumenya abanyeshuri bahigiraga aho bagiye ntibyakunda ko kuvugana n'umuyobozi w'ikigo.Yabonye abanyamakuru arabahunga. 

Mukandahiro Hidaya, umunyamahanga Nshingwa Bikorwa w'umurenge wa Nyarugenge, yabwiye hanga.rw ko, Iki kibazo bakizi ariko bagikusanya amikoro ngo bahasane, nubwo nta gihe yigeze atangaza bizaba byakozwe, ati:''Turabizi ko ibyumba by'amashuri byangijwe n'ibiza, ariko ndi gukorana n'akarere batwemereye amabati mu gihe kirimbere dushobora gutangiza imirimo yo kuhasana, sinavuga igihe kuko birasaba ko tuzana ba injeniyeri bakora igenagaciro tukamenya ibyangiritse ''.

Isaac Munyakazi, umunyamahanga wa Leta muri minisiteri y'uburezi yabwiye hanga.rw ko, iri shuri rigomba gusanwa kuko biri mu ngengo y'imari y'akarere.

Barasaba ko ibi byumba byasanwa, hakagabanuka ubucucike mu mashuri.

Amafoto agaragaza uburyo ibyumba by'amashuri byangiritse :